Advertising

Umukobwa yiyujurije inzu y’umuturirwa

09/01/2024 16:28

Bizwi ko hubaka abagabo ariko umukobwa wo muri Nigeria , yavuze ko n’abakobwa bakubaka aho guharirwa abasore gusa.

Ubusanzwe inzu zubakwa n’abasore mbere yo gufata umwanzuro wo kubana n’umukobwa cyangwa zikubakwa na bombi bari hamwe nyuma yo kwemeranya kubana.

Muri uku kwemeranya kubana niho ababiri bajya inama y’aho bazahera bakiyubakira inzu yabo ubwabo.

Akoresheje amafaranga ye , umukobwa yayubatse arayirangiza ayiratira abasore.Anyuze kuri TikTok Toni Aphil yarekanye amashusho y’aho ibikorwa byarangiye naho bakiri kubaka gusa isa n’iyamaze kurangira.

Mu magambo ye yagize ati:” Ibyo umugabo yakora n’umugore yabikora congratulations to me”.

Uyu mukobwa yafashije benshi kumva ko n’abakobwa bashoboye nk’uko Leta y’u Rwanda yabigarutseho kimwe bihugu.

Previous Story

Alibaba yagarutse ku mafaranga Mark Angel yinjiza

Next Story

INKURU IBABAJE: Ella Wo Muri Film “Bad Fame series” Yapfushije Sekuru!

Latest from Imyidagaduro

Go toTop