Umunyarwenya Alibaba yagarutse ku mafaranga yinjizwa na Mark Angel mu gihe abandi bamufata nk’udafite icyo yinjiza kubera uko agaragara mu buzima busanzwe.
Uyu mugabo yavuze ko Mark Angel ari umwe mu bagabo bakize cyane ku Isi by’umwihariko mu bakina Filime z’urwenya.Alibaba yagaragaje ko kandi hari abafa nabi abanyarwenya ntibatekereze ko binjiza amafaranga menshi.
Mu kiganiro yagiranye na ‘The Honest Bunch’ , Alibaba yavuze ko, uko kudaha agaciro abanyarwenya aribyo bituma abantu bafata Mark Angel nk’umukene kubera imyambarire nyamara ari uwe mu bakire bakomeye babona amafaranga avuye kuri Facebook na YouTube, Instagram , TikTok n’ahandi.
Muri iki kiganiro Alibaba yemeje ko abantu bagura ibyo bakina aribo bazi nza agaciro kabo ashishikariza n’abandi kutajya babafata nk’abadafite icyo bashooye.Alibaba yavuze ko mu 1995 yigeze guhabwa akazi kamwishyuye asaga Miliyoni 1.6 [N], yo muri Nigeria.
Ati:”Niba hari bantu bafite amafaranga muri uyu mwuga, Mark ngel ni uwambere wo gufata nk’urugero”.
Ubusanzwe Mark Angel ni umwe mu bakina filime z’urwenya muri Nigeria.Mark yamamaye kumbuga zose; Tik Tok , Instagram , Facebook, YouTube, zose azifiteho abarenga Miliyoni bamukurikira.