Diamond Platnumz watangaje akunda abana be cyane yajyanye na Naseeb Junior ku rutugu amugeza mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi.
Mu ijoro ryakaye Diamond Platnumz yakoreye igitaramo ahazwi nka Kigamboni muri Tanzania.Uyu muhanzi yakoze iki gitaramo ari kumwe n’umuhungu we Naseeb Junior wasuhuje imbaga y’abarenga igihumbi bari bitabiriye iki gitaramo.
Naseeb Junior witwa NJ akaba impanga ya se , yagejejwe imbere y’abafana bari baje kureba umubyeyi we , arabasuhuza ababwira ko abakunda cyane.
Diamond akigera ku rubyiniro yafashe ijambo , aterura amagamabo akomeye cyane, abwira abafana be ko Naseeb Junior ariwe Diamond w’ahazaza.Yagize ati:”Uyu niwe Diamond w’ahazaza.Akunda umuziki cyane”.
Uyu mwana w’imyaka 4 y’amavuko ahawe ijambo ngo avugane n’abitabiriye igitaramo yagize ati:”Hi , Ndabukunda”.Diamond Platnumz, yahise aririmba indirimbo yise utanipenda yatuye uwo babyranye Zari Hassan.
Mbere yo gutaramana na se , Naseeb Junior yagaragaye ari gucuranga gitari nk’igikoresho cya Muzika.