Advertising

Alliah Cool yashyize hanze filime itaravuzweho rumwe kubera amashusho arimo y’ubusambanyi arimo

25/10/2023 08:26

Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’imbanziriza mushinga , Alliance Isimbi wamamaye nka Alliah Cool, yasamiwe hejuru b’abantu batandukanye batigeze bishimira ubusambanyi bugaragaramo.Kuri ubu iyi Filime yamaze gusohoka.

 

Ubwo yashyiraga hanze aya mashusho yagize ati:” Iraje vuba kuri shene yanjye ya YouTube, Isimbi Alliah Cool”.Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 ubwo yongeraga kugaragaza ko Iri hafi , nanone yavuze ko irasohokera kuri YouTube channel ye arenzaho ko iri mu rurimi rw’Icyongereza.

 

Muri iyi Filime harimo abakobwa babiri , umwe afite umukunzi ariko nyamara mugenzi we amuca inyuma akajya kuryamana n’umukunzi we dore ko ari Filime ishingiye ku nkuru y’urukundo ikinwe mu rurimi rw’Icyongereza.

 

Ibitaravuzweho rumwe na benshi ni uburyo umusore agaragara arimo gutera akabariro n’umukobwa kandi bikaba bitamenyerewe muri Cinema Nyarwanda.Ubwo Alliah Cool yashyiraga hanze imbanziriza mushinga uteguza indi, bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko irimo u usambanyi.Uwitwa Eulade yagize ati:” Ubu se izarebwa n’abana bato ko mbona irimo ubusambanyi ? Mbega mwebwe ?”.

 

Alliah Cool yahise amusubiza ati:” Wowe ni uko ubizi , bo se bamenya ari ibiki , uretse ko atari na byiza kwereka abana ama Filime atarabagenewe”.

Previous Story

Ibyo utabwiwe ku kibatsi cy’urukundo kiri hagati y’umuhanzi Chris Eazy na Umuhoza Pascaline witabiriye Miss Rwanda

Next Story

Burundi : Uwahoze ari Padiri yanditse asezera ahita akora ubukwe n’umukobwa yihebeye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop