Abasabiriza bakomeje guhimba ibisebe kugira ngo bagirirwe impuhwe.

by
04/09/2023 08:37

Umubare w’abantu basabiriza mu gihugu cya Kenya ukomeje kwiyongera ndetse binavugwa ko abenshi baba babeshya ko bafite uburwayi runaka cyangwa ibikomere runaka.

 

Nkuko byagaragajwe hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kwerekana uburyo abo bantu bari kubeshya ko bafite ibikomere kandi ntabyo.

 

Nkuko byagaragajwe, aba bantu basabiriza bitwaje ibikomere runaka nabyo bitari ibyanyabyo bari kwifashisha ibizwi nka Makeup mu guhimba ibisebe nk’uko ikinyamakuru Tuko kibitangaza.

 

Ubusanzwe uzi makeup zikoreshwa mu ma filime iyo bari gutunganya ibisebe bizifashishwa muri iyi filime bari gukina cyangwa bari gutegura.

 

Aba bantu bo mu gihugu cya Kenya nibyo bakomeje gukoresha bahimba ibisebe bitari ibyanyabyo kugira ngo bagirirwe impuhwe maze babone amafaranga.

 

Ubuyobozi bwa Kenya bukomeje gukangurira abantu kwitondera abo bantu basabiriza bitwaje ibikomere ko muribo harimo abatekamutwe bashaka kungukura mu guteka imitwe.

 

Ubusanzwe kwigira ikintu runaka Kugira ngo ufate cyangwa uhabwe amafaranga runaka nabyo bifatwa nko guteka imitwe ndetse bihanwa n’amategeko.

 

Source: TUKO

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

“Umugore wanjye aruta abagore igihumbi mu bwiza bose bishyize hamwe” ! Umukinnyi wa Filime Yul yatatse uwamutwaye umutima avuga ko ntawe basa

Next Story

Hamisa Mobetto utajya usaza akomeje kwishongora kubanzi be nyuma y’amafoto amugaragaza n’umukunzi we baryohewe n’urukundo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop