Umukinnyi wa Filime wo muri Nigeria witwa Yul Edochie yagaragaje ko akunda cyane umugore we Judy Austin agereranya ubwiza bwe n’ubwiza bwagirwa n’abagore igihumbi bishyize hamwe.
Mu mashusho n’amafoto yashyize kuri Konti ye ya Instagram, Yul, yagaragaje uburanga bw’umugore we kuva kubirenge kugera ku mutwe, ashimangira ko umugore akubye ubyiza bw’abagore igihumbi bishyize hamwe.
Ibi byateje ikibazo hagati ye n’abagenzi be bavuze barimo Sara Martins , bavuze ko birenze kwiyemera.Uyu mugabo yanditse ati:” Abagore igihumbi muri umwe. Imana ijye ihorana nawe”.
Nyuma y’aya magambo benshi bashimangiye ko ari ubwiyemezi gusa we aberekako afite uburenganzira kuwo yakoye.