Menya Anonychia Congenita, indwara ituma umuntu abaho adafite inzara z’intoki n’amano

28/04/2023 13:35

Anonychia Congenita ni indwara ituma umuntu abaho adafite inzara z’intoki n’iz’amano, kenshi bikagaragara umwana akivuka agakomeza gukura ariko zo ntizigere zimera.

Iterwa no kwihinduranya kw’ingirangingo ya RSPO4 igira uruhare mu ikorwa rya ‘proteine’ ya R-spondin-4 igira uruhare mu kwiyongera k’utunyangingo tw’umubiri w’umuntu.

Ishobora guterwa kandi n’indi ndwara y o kumagara no gusaduka k’uruhu yitwa ‘ ichthyosis’ cyangwa indi ndwara ikomeye y’uruhu izwi nka Allergic Contact Dermatitis’ n’izindi.

Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ubushakashatsi ku ndwara, National Center for Biotechnology Information, mu 2020 cyatangaje ko iyi ndwara igaragara gake cyane.

Muri uwo mwaka cyari kizi abantu batatu gusa bo mu muryango umwe wo muri Arabia Saoudite ariko bo mu bisekuru bitandukanye.

Nta muti ugaragara wahabwa umuntu urwaye Anonychia Congenita.

Previous Story

Impamvu udakwiye kwitera umubavu mu ijosi no mu gituza

Next Story

Impumuro Mbi Mu Gitsina Iterwa N’iki? Ni Gute Wayirinda?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop