Buri mukobwa yifuza kugira uruhu rwiza rworohereye mu bandi. Ni umuco w’abari n’abategarugori kandi kwita ku ruhu rw’abo nka kimwe mu birango by’ubwiza. Ariko abenshi bagerageza ibintu bitandukanye ntibibahire. Niyo mpamvu tubikesheje ‘bebodywise.com’, tugiye kubigufashamo maze ukazashimira nyuma.
Dore uburyo burindwi bworoshye wakita ku ruhu rwawe bigatuma ugaragara neza mu buryo bwihuse:
Icya mbere: gutuma mu maso hawe cyangwa uruhu rwawe ruhorana ubuhehere. Aha uba ugomba gukoresha amazi ukiyumutsa n’akantu gasukuye kandi kabugenewe, ndetse ugakoresha amavuta adahinduka.
Icya kabiri: sinzira igihe gihagije; iyo usinziriye igihe kinini gihagije kandi ahantu hatari urumuri bituma ubyuka utananiwe bityo uruhu rwawe na rwo rukamera neza
Icya gatatu: kunywa amazi menshi: ngo uba ugomba kunywa byibura ibikombe biri hagati y’8_10 ku munsi kugirango uruhu rwawe ruhorane ububobere maze rumere neza.
Icya kane: kwita ku bitsike byawe ngo bituma ugaragara neza mu maso mu gihe uri mu bandi. Rero ngo ntuba ukwiye kubyirengagiza. Witaye ku ruhu ukamera neza ku isura ariko ngo ntiwite ku bitsike , burya ngo uba utujuje ibikwiye ngo ugaragare neza.
Icya gatanu: gukora imyitozo ngororamubiri; burya ngo bituma amaraso atembera mu mubiri bityo na vitamini zabugenewe zikagera mu ruhu.
Icya gatandatu: irinde imirasire ikaze y’izuba: burya ndo izuba ryangiza uruhu iyo ribaye ryinshib rikanatera kanseli. Iyo mirasire ikomeye yitwa ‘ulitavayoleti’. Rero mu gicamunsi ni byiza kwambara ingofero cg ikindi cyakurinda izuba ryinshi ryacengera mu ruhu rwawe.
Icya karindwi: kunywa’green tea’, tugenekereje ubwo ni icyayi gifite ibara ry’icyatsi. Bavuga ko n’ubwo iki cyayi gisanzwe kigabanya ibiro ataribyo gusa ahubwo ko cyagufasha kugira uruhu rwiza. Ngo uba ugomba kunywa ibirahure bibiri ku munsi.
Ngibyo rero ibintu byoroshye wakora bikagufasha kugira uruhu rwiza, biba byiza ubikurikije byose uko tubikubwiye kuko biruzuzanya, niba wakunze iyi nkuru n’izindi tukugezaho, dusangize uko wiyumva, utubwire n’ikindi wumva twazakubwira mu nkuru zacu ubutaha.
Source: bebodywise.com