🔴Live: Umuhanzikazi Zahara ari gushyingurwa mu cyubahiro

23/12/2023 12:02

Umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo Zahara agiye gushyingurwa mu cyubahiro n’umuryango we.

Mu masaha ya saa Moya (7:00h) za mu gitondo nibwo umubiri w’umuririmbyi akaba umukunzi wa Gitari wagejejwe iwabo mu rugo aho yari atuye mu Burasirazuba bwa London ahitwa Phumlani muri Afurika y’Epfo.

Zahara yapfuye mu byumweru bibiri bishize aguye mu Bitaro gusa ntabwo yari arashyingurwa.Kuri uyu umubiri we wavanwe kwa muganga muri ayo masaha y’uyu munsi ugezwa iwabo mu rugo.

Umuryango we wagiye kumureba mu masaha ya Saa Moya za mu gitondo muri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, bamuzana mu modoka ye wenyine.

Uku kumubona aryamye byongeye gukora kumutima umuryango we n’abandi bamukundaga bongera kwemera ko yapfuye Koko.

Zahara yahaye amahirwe menshi bamwe mu bagize umuryango we , yabitayeho mu buryo butakozwe n’undi wari mu kigero cy’imyaka ye.

Ku isaha ya Saa yine bamwe bari batangiye kugera ahari kubera umuhango wo gusezera kuri Zahara no gutangirwa ubutumwa mbere yo kumujyana aho agomba gushyingurwa.Aha hateguwe niho haravugirwa amateka ye , ubuzima bwe na byinshi ku mpano ye.

Kuri ubu hari kuvugwa byinshi ku mateka ye.

Advertising

Previous Story

The Ben yashyikirije akayabo k’amafaranga uwatahuye izina ry’indirimbo ye ‘Ni Forever’

Next Story

Umugabo yaguye igihumure mu bukwe ubwo umugore we yangaga gusinya ubukwe bwabo bugahagarikwa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop