Zuchu yaburiye abakobwa bose ko atazigera atana n’umukunzi we

28/02/2024 10:04

Umuhanzikazi Zuchu uri mu bakunzwe mu gihugu cya Tanzania yongeye kuvugisha benshi nyuma Yuko avuze ko atazigera ashwana na Diamond Platinumz aboneraho kwishongora ku bandi bakobwa.

 

Ni nyuma Yuko uyu muhanzikazi aherutse kujya ku rukuta rwe rwa Instagram maze avuga ko atandukanye n’uyu muhanzi Diamond Platinumz ndetse avuga ko icyabiteye ariko mu rukundo rwabo habuzemo kubahana.

 

Ibyo bikimara kuba hirya no hino ku mbugankoranyambaga abantu benshi bahise basamira inkuri mu kirere maze batangira kuvuga ko badakwiye gutandukana dore ko n’ubundi urukundo rwabo bari bararigize ibanga kuko Bose nta numwe wemeraga ko akundana n’undi.

 

Diamond Platinumz akimara gushwana n’uyu Mukobwa, yatangiye kwaka amasengesho ndetse agirwa inama ko agomba kujya gusaba imbabazi uyu mukobwa Zuchu bakongera bagasubira mu rukundo nkuko byahoze.

 

Nibgo uyu muhanzi Diamond Platinumz yahise ajya gukora aho yasanze uyu muhanzikazi ku rubyiniro aho yari mu gitaramo Zanzibar maze apfukama hasi asaba imbabazi ndetse bombo bongera kugaragaza ko bakundana urumamo.

Icyakora uyu mukobwa Zuchu yongeye kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga nyuma yo kuvuga ko atazigera atandukana n’uyu muhanzi Diamond Platinumz ndetse ko abakobwa bategereje ko bazashwana abagiriye impuhwe kuko abizi neza ko batazigera bashwana.

Advertising

Previous Story

Bahati n’umugore we bagaragaje urwo bakundana bakoresheje uburoso bw’amenyo

Next Story

Ndifuza kuyobora u Rwanda kandi nziyamamaza ! Twaganiriye na Mwarimu Hakizimana Innocent- VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop