Advertising

Zuchu ntagikeneye kuba umugore wa Diamond Platnumz

19/08/2024 06:26

Mu mashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Zuchu w’imyaka 30 arimo gusaba Imana umusore uzamukunda akamushyira mu rugo bakabana nk’umugore n’umugabo.Muri aya mashusho aca amarenga ko atagikeneye kwihoma kuri Simba akaba umuyobozi we muri WCB.

Aya mashusho yumvikanamo ko Zuchu yagabanyije inzira n’inyota byo gushaka gushyingirwa na Diamond Platnumz  , umuyobozi wa WASAFI Records ari nawe Boss we kuko muri aya mashusho Zuchu wamamaye mu njyana ya Bongo Flavo, Pop akaba n’umwanditsi w’indirimbo aba yavuye ku izima.

Agaruka kuri uyu mwanzuro we, yashimangiraga ko ‘ushobora kuba ushaka umuntu cyane mu buzima bwawe ariko we akaba atari mwiza wo kuba agukwiriye’. Ati:”Ni ukubera iki abantu bategereje ubukwe kuri njye?”.

Akomeza agira ati:”Nukuri ndimo gusaba Imana ubukwe , ariko nabwo ntazakorana n’uwigeze kuba umugabo mu buzima bwe.Ndetse nta n’ubwo nifuza ko n’umugabo wanjye yazabigenza gutyo. Nibyo, ushobora kuba urimo kubiganiraho n’uwo mukundana ariko bigasa n’aho ari ukwihutishanya kuko ubizi ni umwe gusa ni Imana. Imana niyo izi igihe, n’aho bizabera”.

Zuchu atangaje ibi , nyuma y’amezi abiri gusa asabye Diamond Platnumz kuzamugira umugore aho gukomeza kumukoresha gusa. Yamusabye ibi , ubwo yarimo kumwifuriza umunsi mwiza w’abagabo. Ati:”Umunsi mwiza w’abagabo ku nshuti yanjye magara. Nukuri uri umubyeyi mwiza pe. Ku kubona uri kumwe n’abana bawe, bituma nifuza kubyarana nawe niyo yaba umwe”.

Yakomeje avuga ko ikibazo ari uko Diamond Platnumz atajya amwereka rubanda cyangwa ngo yemere ko bakundana koko. Mbere y’aho ubwo Zuchu na Diamond Platnumz bari mu gitaramo bakoze ibikorwa n’abakundana hakomeza kwibazwa niba koko amasezerano y’akazi basinye ariyo akirimo kubahirizwa cyangwa niba baramaze gufata undi murongo wo kubana nk’umugore n’umugabo cyakora Diamond Platnumz, nta munsi n’umwe yari yerura ko akunda Zuchu byo kumugira umugore.

Diamond Platnumz , ni umuhanzi ukomeye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba. Aherutse gukora indirimbo yise ‘Komasava’ yafatanyije na Chley uherutse mu Rwanda na Khalil Harrison , nyuma bayisubiranamo na Jason Derulo.

Indirimbo ya mbere ‘Komasava’ imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 5 mu gihe n’Amez 3 , mu gihe iyo bahuriyemo na Jason Derulo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 11 mu by’umweru 3 gusa.

Previous Story

Pastor Eric yihanangirije abakirisitu be barya kugeza batuze amangati avuko Imana itabikunda

Next Story

Zari Hassan yabwiye umugabo we ko agiye kumuharika

Latest from Imyidagaduro

Go toTop