Umukobwa wamamaye nka Zuchu akaba umuhanzi wa Diamond Platnumz muri WCB ariko akamwita umukunzi we yagaragaje ko ashobora kurera no kwita ku bana Simba yabyaranye na Zari Hassan.
Amashusho ya Zuchu arimo kuguyaguya Princess Tiffah akomeje gutangaza benshi bibaza niba koko uyu muhanzikazi ari kwitoza uko azita kubana ba Boss we mu gihe yaba amugize umugore.Zuchu yahozaga uyu mwana w’imyaka 7 y’amavuko, anamubaza impamvu arimo kurira.
Mbere y’uko Tiffah agaragaza aya marangamutima ye yanze no kugira icyo arya, Diamond Platnumz n’umuryango we wose bagaragaye basohokanye bishimanye ku rwego rwo hejuru batwaye ubwato gusa nyuma Tiffah agaragaza agahinda gakomeye.
Mu gushaka kumuhoza no kumuhitishamo ibyo kurya no kujya gutwara ubwato , Zuchu yagize ati:”Urazi ko biryoshye ariko kurenza Yash [ Umwana akomeza kugira ubwoba]”.Zuchu yakomeje agira ati:”Nukuri nibyiza , ntabwo bikubabaza”. Uko yamuhozaga niko yagendaga yegera ho Diamond Platnumz yari yicaye.
“Ntabwo urazika , ese waza tukagerageza cyangwa urafata nap ?. Ese urashaka kurya iki ? Gerageza nap”.Nyuma y’aya magambo Tiffah yahise yemera , ahanagura amarira ajya aho papa we yari yicaye”.Bennshi bati Zuchu ari kwitoza uko azita kuri aba bana.
Nta gihe gishize Diamond Platnumz ahaye gasopo umusore washakaga gutereta Zuchu agashaka kumusaba iminota mike yo kuganira.