Zory Banks wiyita Murumuna wa Yesu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Blessings’ – VIDEO

02/11/2023 22:35

‘Blessings’ ni indirimbo ya Zory Banks aka Murumuna wa Yesu.Uyu musore wamamaye kuri Twitter , yatangaje ko gahunda ye muri muzika ari ukugera kure agahindura ibyananiwe n’abakuru we.

 

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Pacifique Muhire yamamara kuri ‘ Zory Banks’ cyangwa ‘Murumuna Wa Yesu’ nk’uko yiyise kuri Twitter (X). ‘Zory Banks’ yatangiye gukora muzika mu 2018, gusa awutangira yifasha muri byose ndetse akorana n’abahanzi batandukanye akora n’indirimbo nyinshi zirimo iyo yise ‘FAKE CHICK , asubiza Alyn Sano wakoze Fake Gee.

 

Muri uyu mwaka wa 2023 , Murumuna wa Yesu, yagiriwe icyizere na QUEEN MANAGEMENT isanzwe ifasha abanzi Nyarwanda gukora Tour muri Europe bagirana amazezerano yo gukorana.

 

‘Zory Banks’, Fake Chick Super Star, kuri ubu yashize hanze indirimbo nshyashya ari nayo ya mbere yakoze afashijwe na Management yitwa Blessings gusa ayikorana na Hollix wo muri Trappish Music ikuriwe na Ish Kevin.

 

Kugeza ubu uyu musore yemeza ko ingamba ari nyinshi muri muzika y’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Advertising

Previous Story

Ni gute wakira indwara yo gutinya kubabarizwa mu rukundo ukagera aho wumva utakongera gukundana

Next Story

Abasore : Dore ibyagufasha gutsindira umutima w’umukobwa

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop