Zari yahaye abahungu be igihe ntarengwa cyo kuba bamuviriye munzu

16/12/2023 15:50

Zari yatangiye kugirana ibibazo n’umuhungu we yabyaranye na nyakwigendera Don Ssemwanga aherutse kwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Umunyamideli akanaba umucuruzi wabigize umwuga Zari wabyaranye na rurangirwa muri muzika ya Tanzania Diamond Platinumz aherutse gupfa n’umuhungu we aho guparika imodoka kubera ko parikingi yari yuzuye.

Zari yasabaga umuhungu we Pinto kwegezayo imodoka ye ngo aparike iyo. Ibyo byasize abafana bose bumiwe bibaza kumubano bafitanye.

Ubwo uyu mugore yaganiriga n’itangazamakuru ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International airport muri kenya, Zari yavuze ko abahungu be ashaka ko bamuvira mu nzu ye muri uyu mwaka wa 2024 tugiye kwinjiramo.

 

Mu magambo ye yagize ati:”Ndacyeka abahungu banjye bacyeneye kujya kwibana mu mwaka utaha, bakaba mu nzu zabo, bafite imodoka zabo, bacyeneye kugenda.Mu mwaka ugiye kuza niko bikwiye kugenda.”

Zari yabyaranye abana 3 b’abahungu n’umugabo w’umunya-Uganda wari umucuruzi ukomeye cyane witwa Ivan Semwanga, umukuru muri bo afite imyaka 19 abandi bo baracyari bato munsi y’iyo myaka umukuru muri bo afite.

Icyakora si abo bana gusa uyu mugore afite kuko yabyaranye abandi naba na Diamond Platinumz.

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

“Njye na Diamond Platnumz ntabwo twatandukanye” ! Zari Hassan yaciye igikuba

Next Story

Grace Anne woza abagabo mu mutwe yavuze akayabo k’amafaranga akorera abantu baratangara

Latest from Imyidagaduro

Go toTop