“Njye na Diamond Platnumz ntabwo twatandukanye” ! Zari Hassan yaciye igikuba

15/12/2023 20:39

Diamond Platnumz na Zari Hassan babyaranye abana babiri Nillah na Tiffah.Nyuma yo guhurira muri byinshi Zari yavuze ko Diamond Platnumz atari Ex we [ Ntabwo ari uwo bahoze babana ].

Diamond Platnumz amaze kuba icyamamare ku rwego rwo hejuru binyuze mu gusohokana n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan n’abana be ndetse no mu ndirimbo zitandukanye yagiye ashyira hanze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, uyu mugore yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Kenya avuga ko n’ubwo umubano we na Diamond Platnumz warangiye ariko bombi batigeze batandukana kubera abana bafitanye.

Zari Hassan yagize ati:” Erega byose biterwa nuko urukundo rwanyu rwarangiye, nuko abana banyu mu bitaho.Diamond azahora ari se w’abana banjye ntakizabihindura.Turi inshuti kandi ntabwo twatandukanye [ Ntabwo turi aba Exes ]”.

Zari yavuze ibyiza byo kugumana na Diamond Platnumz ku bw’abana babo.Ati:” Kugeza ubu nta mutima mubi uri hagati yanjye Diamond Platnumz, gusa nimutubonana ntimuzumve ko hari ikindi kirenze kuba turi inshuti”.

Zari yavuze ko impamvu ahorana na Diamond ari uko basangiye inshingano zo kuba ababyeyi.Ati:” Sinjya nsohokana n’aba Exes tudafitanye abana, ariko iyo harimo abana, muba mugomba gushyira kuruhande ibibatandukanye.Ntabwo turi kumwe ariko abana bacu bari hagati yacu”.

Zari yagiriye inama abandi bantu abasaba kujya bashyira ku ruhande ibibatandukanya.Ati:” Inkundo nyinshi zarananiye ariko burya uzakore uko ushoboye umenye neza ko wishimiye igihe urimo uwo mwanya.

Advertising

Previous Story

Clarisse Karasira yashyigikiye Yago

Next Story

Zari yahaye abahungu be igihe ntarengwa cyo kuba bamuviriye munzu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop