Mange Kamambi, umunyamakuru ukomeye muri Tanzania , yagarutse ku magambo ya Zari yo kwiyama abamugira umukecuru avuga ko ntawe umwanga ahubwo icyo abantu baba bavaga ari itandukaniro riri hagati ya Zari wanyawe n’uwo yerekana kumbuga Nkoranyambaga ze.
Mu butumwa yashyize hanze, uyu mugore yibasiye umuherwe kazi wo muri Uganda Zari Hassan , amushinja kwibagisha no kwiyerekana bitandukanye nuko ateye bisanzwe.Mange yagarutse kunda , n’ikibuno cya Zari Hassan bivugwa ko yahinduye.
Yagize ati:”Ikibazo ntabwo ari ugusaza.Ahubwo turi gutungurwa n’ibishyirwa kumbuga nkoranyambaga n’ibigaragara mu buzima busanzwe.Ikibazo hano ni urugero rw’ubwiza abeshya kumbuga”.

Zari ntabwo yatinye kugaragaza ko ari mu batoranyijwe ngo berekane ubwiza bw’Imana.
Zari amusubiza yagize ati:”Kuki hano ? Ni gute twamushyira hasi ? Ntabwo wabishobora Babe.
Ntabwo wabibasha, kuko bamwe muri twe twahiswemo.Imana yaduhanze bitandukanye.Rero murekere aho guhindura amafoto yanjye kugira ngo ngaragare nabi, kuko ntibyampindura”.
“Ndacyari mwiza, uko naba nkuze kose , ndacyabahiga.Murekere aho gutuma ngaragara nk’ufite imyaka 90 cyangwa 80.Muri ubu butumwa busiza Mange zari yasabye n’abandi bose kwakira agakiza bakarekera aho kumuvuga nabi.