Dushaka kuzaterwa inda n’umugabo umwe, impanga z’abakobwa zo mu gihugu cya Australia zikomeje intego zihaye

31/12/2023 11:22

Abakobwa babiri b’impanga bo mu gihugu cya Australia bafatwa nk’impanga zisa cyane kurusha izindi ku isi hose baherutse gutangaza ko bashaka kuzaterwa inda n’umugabo umwe ndetse bakabyarira rimwe cyane ko basanzwe bafite umukunzi umwe gusa basangiye ari babiri.

 

 

Guhera muri 2012 aba bakobwa Anna na Lucky batangajwe ko bari guteretana n’umusore witwa Ben Byrne, ndetse nyuma yo gukundana n’uyu musore aba bakobwa bombi baje gutangaza ko bashaka ko uyu musore yabatera inda ndetse bakazabyarira umunsi umwe.

 

 

Ubusanzwe aba bakobwa bombi bavuga ko bakora ibintu bimwe, bogera hamwe, baryama hamwe ku buriri bumwe ndetse ku masaha amwe. Bavuga ko iyo umwe ashonje undi nawe bigenda uko kuko ngo bo ni umuntu umwe urimo babiri.

 

 

Aba bakobwa bakomeza bavuga ko bashaka kuzatwitira igihe kimwe, kuko ngo Bashaka gukora ibintu byose bari kumwe. Ntibatinya no kuvuga ko bazasazana ndetse bakazapfana. Aba bakobwa bo bavuga ko bashaka kuzabyarira rimwe dore ko ngo bashaka ko umukunzi wabo Ben Byrne azabaterera inda rimwe.

 

Kuva mu mwaka ushize, uyu musore Ben Byrne yabasabye ko babana nk’umugore n’umugabo, maze barabyemera. Kuva icyo gihe nta bukwe bari bakora kuko mu gihugu cya Australia gushakana murenze babiri ntibyemewe.

 

 

Source: fleekloaded.com

 

 

 

 

Advertising

Previous Story

Waruziko igikoma gifitiye umumaro umubiri wawe, Dore impamvu ukwiye kunywa igikoma buri munsi

Next Story

Zari Hassan yongeye gushinjwa kwibagisha amataye asubizanya uburakari

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop