Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru (E!News) , Rihanna wabyaranye abana babiri ; RZA ba Riot na A$AP Rocky , yemeje ko afite gahunda yo kubyara undi mwana wa Gatatu w’umukobwa.
Rihanna afite umwana w’amezi 19 RZA arinayo mfura ye n’uw’amezi 3 aherutse kwibaruka.
Yagaragaje ko ibyo yifuzaga byose yabigezeho cyakora yemeza ko abura kimwe cyo kugira umwana w’umukobwa.
Rihanna yavuze ko ari inzozi zo kurera abana neza abaha ibyishimo n’ibindi bifuza nk’umubyeyi arimo kubigeraho.