Zari Hassan yasibye amafoto yose y’ubukwe yakoranye n’umugabo we mushya

17/12/2023 09:58

Zari Hassan yasibye amafoto y’ubukwe yakoranye na Shakib Lutaaya avuga ko atifuza kuvanga iby’urugo rwe n’akazi ke gasanzwe [Brand].Uyu mugore yagaragaje ko kuba yayasibye bidasobanuye ko urugo rwe ruri mukaga.

 

Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Kenya, uramutse usuye imbuga nkoranyambaga za Zari Hassan ntabwo usangaho ifoto n’imwe igaragaza ubukwe bwabo we na Shakib Lutaaya icyakora usangaho amafoto asanzwe yashyizeho arimo ayo kwifuriza isabukuru umugabo we n’andi adafite icyo avuze ku rushako rwabo.

 

Mu magambo ye zari wakoze igitaramo yise ‘ All White Party’ yagize ati:”Ndimo gutunganya imbuga nkoranyambaga zanjye kugira ngo nkomeze mbe, ‘Zari The Brand’. Ntabwo nifuza ko ubuzima bwanjye busanzwe bukomeza kwivanga n’akazi kanjye [Brand yanjye].Njye ndi ibintu byinshi; Ndi umugore , Ndi umubyeyi , ndi umucuruzi ndi n’icyamamare kumbuga nkoranyambaga”.

 

 

Zari yakomeje avuga ko we n’umugabo we bameranye neza, ntakibazo bafitanye.Ati:”Ndi kumwe nawe, gusa ndimo kureba uko nakwita kumbuga nkoranyambaga zanjye n’izina ryanjye ntarivanze cyane n’ubuzima bwanjye bwite”.

 

Mu Kwezi kwa Ukwakira 2023, Zari Hassan na Shakib bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye bubera muri Afurika y’Epfo bwitabirwa n’imiryango yombi n’abna ba Zari na Diamond Platnumz.

Mu gitaramo cya Zari Hassan cya All White Party hagaragayemo abo bakorana mu kigganiro ‘Young Famous African Reality Show’ gitambuka kuri Netflix.

 

Advertising

Previous Story

Tiwa Savage yaguze inzu y’akataraboneka

Next Story

Konshens yahaye icyubahiro Mowzey Radio

Latest from Imyidagaduro

Go toTop