Advertising

Konshens yahaye icyubahiro Mowzey Radio

12/17/23 10:1 AM

Mowzey Radio wari mu itsinda rya Goodlife yapfuye tariki ya 1 Gashyantare 2018 aguye i Kampala muri Uganda.

 

Konshens umuhanzi ukomeye muri Jamaica by’umwihariko munjyana ya Dancehall , yifatanyije n’abaturage bo muri Uganda by’umwihariko abakunzi b’umuziki waho kubw’igihombo bagize cyo kubura Mowzey Radio wari umaze guteza imbere umuziki w’iki gihugu.

 

Konshens uri muri Uganda kubera igitaramo cya Blankets and Wine azitabira yahaye icyubahiro nyakwigendera Mowzey Radio wapfuye.Konshens yasuye aho Mowzey ashyinguye muri Kagga – Nakawuka mu Karere ka Wakiso amuha icyubahiro.

N’ubwo yasuye igituro cya Mowzey , benshi bamunenze ko atazanye amafaranga yo gufashisha umubyeyi wa nyakwigendera, banamurega kudatmira Weasel waririmbanaga na Mowzey mu itsinda rimwe.

 

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru , Konshens yavuze ko atari aziko akwiriye gutwara amafaranga yo gufasha umubyeyi  avuga ko atariwe yateguye icyo gikorwa.Yagize ati:”Sinjye wateguye icyo gikorwa cyo kumusura.Gusa numviye kuri Radio ko ntatanze amafaranga ku muryango nta nubwo nziko wenda ari ibintu bisanzwe bikorwa muri Uganda.

Cyangwa ngo abe ari umuco wa hano muri Uganda ariko ntabwo ariko iwacu bikorwa si umuco wacu.Ibyanjye kwari ukujya gutanga icyubahiro kuri Nyakwigendera.Niba atari kuriya nari bubikore.Mumbabarire”.

 

Mowzeye yapfuye tariki 1 Gashyantare 2018 aguye mu Bitaro mu Mujyi wa Kampala , muri Uganda.

Previous Story

Zari Hassan yasibye amafoto yose y’ubukwe yakoranye n’umugabo we mushya

Next Story

The Same yegukanye igihembo cy’umwaka

Latest from Imyidagaduro

Fatakumavuta yanze kuburana

Ubwo yari imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta yavuze ko atiteguye kuburana kuko batabonye Dosiye ngo bihuze n’urubanza. Ibi
Go toTop