Advertising

Zari Hassan yaborotse umugabo we amuha ubutumwa bukomeye

24/08/2024 14:11

Hashize icyumweru urugo rwa Shakib Cham na Zari Hassan rwugarijwe n’amagambo atandukanye kugeza ubwo batakivugana ku mbuga Nkoranyambaga zabo aho bakoze na ‘Unfollow’. Zari Hassan na Shakib Cham bakoze ibindi byerekana ko urugo rugeze mu marembera.

Shakib ntabwo yigeze yishimira uburyo Diamond Platnumz yisanzura mu rugo rwe abiherewe uburenganzira n’uwahoze ari umugore we Zarinah Hassan.Uyu mugabo yagaragaje ko Diamond Platnumz atari akwiriye kujya mu rugo rwe adahari yitwaje isabukuru ya Latiffah Dangote umukobwa we.

Zari anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje ko hari abagore bakora imirimo itandukanye bwihishwa mu gihe abagabo nabo baba bari guhishahisha amabanga y’urugo rwihishwa.Arenzaho ko umugore n’umugabo badashobora kuringanira.

Ati:”Abagore bamwe bari gukora ubucuruzi bwihishwa mu gihe hari abagabo bari kurema amabanga bwihishwa.Mwicare mutuze , ntabwo mushobora kuringanira”.

Mu cyumweru cyatamutse, Zari Hassan yahaye gasopo umugabo we agira ati:”Niba umugabo wanjye adashobora kumenya uwo ndi we , biteye isoni. Hari ubwo nzabona umugabo uzamenya agaciro kanjye. Njye mfite agaciro mu buryo budasanzwe.

Mukunzi ntabwo mbeshya,Niba udashaka kumenya uwo ndi we n’agaciro kanjye , vuba ndaza kubona undi ukamenya agusimbure”. Shakib Cham yabajije Zari impamvu atamubwiye ko Diamond Platnumz aramusura ibyo Zari yita kudatuza.

Ati:”Umugabo wanjye ntabwo ajya atuza kandi ni byo birimo guteza ibibazo. Genda wite kuri wowe ubwawe , njye nka Boss Lady akazi kanjye ntabwo ari ukwisobanura buri munsi kuri wowe. Genda wite kuri ‘Insecurities zawe bo”.

Akomeza agira ati:”Icyo yavuga cyose ni umutindi, nta kintu afite. Namuhisemo ariko ntacyo bimbwiye , nta n’ubwo akwiriye kunshyira muri ibi. Muvandi ukwiriye guhindura uko umbona”.

Mu minsi yatambutse, Shakib yatangaje ko adateganya kugirana umwana na Zari Hassan kuko ngo yageze muzabukuru. Ati:”Ntabwo mfite gahunda yo kuba nagiraga umwana nawe kuko ntabwo byashoboka . Ntabwo mbana nawe ngo tubyarane. Ndamwubaha nkanamukunda”.

 

Previous Story

Ibiganiro by’amahoro bya DRC n’u Rwanda muri Angola nta bwumvikane bwagezweho

Next Story

APR FC ibaye akaya nkoko iri iwabo ishonda umukara

Latest from Imyidagaduro

Go toTop