Diamond Platnumz n’umugore bahoze bakundana bakanabyaranye, bagiranye ibihe byiza n’abana babo ndetse n’umugabo mushya wa Zari Hassan Shakib Cham Lutaaya.
Mu masaha make ashize Diamond Platnumz n’umugabo w’uwahoze ari umugore we Shakib Lutaaya bagaragaye mu mashusho bishimanye ndetse Shakib arikumwe n’abana ba Zari na Diamond Platnumz.
Muri aya mashusho kandi byagaragaye ko Zari yari ahari, Diamond ahari ndetse n’abana babo babiri [ Princess Tiffah Dangote na Prince Nillah Dangote ] bahari.Aya mashusho yabagaragaje bari kukibuga cy’indege baherekeje Diamond Platnumz wari wagiye kumarana igihe n’abana be.
Icyagaragaye mu mashusho ni uko , haba Diamond Platnumz na Shakib Lutaaya ntanumwe ufitiye undi umuntima mubi na cyane ko Shakib Lutaaya yari afashe abana ba Zari na Diamond Platnumz.
Ubwo basezeranagaho, Shakib Lutaaya yahobeye Diamond Platnumz ndetse bivugwa ko amashusho yose yafashwe na Zari Hassan nyiri ubwite abagabo bombi bahuriyeho.Ni ubwambere Shakib na Diamond bahuye bakamarana agahe kuva yakorana ubukwe na Zari.
Zari yakoze ubukwe na Shakib Lutaaya tariki 03 Nzeri Ukwakira 2023 , mu birori byabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo gusa Simba ntiyigeze yitabira n’ubwo yari yatumiwe.