Umukobwa wamamaye nka Yolo The Queen yatangaje ko atwite nyuma y’igihe umuhanzi w’icyamamare Harmonize atangaje ko amukunda cyane ndetse ko yumva yaza gutura mu Rwanda kubera we.
Uyu mushabitsi ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko atwite nyuma yo kubazwa n’umufana we impamvu atagitambutsa cyane amafoto ye kumbuga nkoranyambaga.Uyu mukobwa wuje ikimero gutangaza abatari bake , yahise amusubiza ati:’ Ndatwite”.
#Yolo The Queen aratwite nyuma yo kuzirika ku kagozi Harmonize pic.twitter.com/vghnYFNAjK
— UMUNSI.COM (@umunsiofficial) July 3, 2023
N’ubwo Yolo The Queen atigeze agaragaza uwatambukije ubu butumwa ariko Yolo The Queen yakoze ibi , nyuma yo gutambutsa ubwa Harmonize wavugaga ko akumbuye iyi nkumi ndetse akabivuga mu kinyarwanda cyiza ati:” Sinshobora gutegereza kongera kuguhobera mukunzi”.
Harmonize akimara kumva ko Yolo The Queen atwite yaruciye ararumira ntihari ikindi yongera gutangaza.Urukundo rwa Harmonize na Yolo The Queen rwagiye ruvugwa ho byinshi , gusa kugeza ubu ntawe uzi neza uyu mukobwa dore ko hari n’abatemera ko abaho wanyawe.