Amashusho yuyu mukobwa Mutesi Magnific ukina imikino yo kwiruka akomeje guca ibintu kumbuga nkoranyambaga hirya no hino.
Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwa Instagram rwa The cat Babalao, uyu mukobwa yagaragaye avuga ko yiyamye abantu bamwita umuhungu ko we ngo ari umukobwa.
Muguha gasopo abo bose bamwita umuhungu yavuze ko ntawe wigeze aza kumureba igitsina cye ngo abone ko ari umuhungu rero yiyamye abo bose bamwita umuhungu.
Uyu mukobwa yavuze ko ibyo kumwita umuhungu no mu mupira w’amaguru bibamo cyane ko ngo iyo babona umukobwa uconga ruhago neza bavuga ko ari umuhungu.
Yanakomeje avuga ukuntu kuba yaravutse ameze nk’umuhungu aribyo byatumye abyaza umusaruro uko agaragara akajya mu mikino nkiyo yo kwiruka.
Mu byukuri abantu benshi bakomeje gushidikanya bibaza niba uyu ari umukobwa cyane ko uko asa ari nk’abahungu uko avuga nabyo ni nk’abahungu mbese bikomeje kugorana.
Source: the cat Babalao