Yishyuza kabiri ! Rose Muhando yasabye abamuvuga nabi bamushinja ubwambuzi kujya kumurega kuri Police

06/12/2023 10:46

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando, akomeje gushinjwa kutamenya guha agaciro abamuhaye amafaranga yo kuririmba mu gitaramo , ahubwo akishyuza buri wese bigatuma yica gahunda y’abandi.

 

Rose Muhando yarakunzwe haba mu Rwanda , Afurika n’ahandi ku Isi.Nta musore cyangwa umukobwa utazi izina Rose Muhando.Nyuma yo kwamamara , yatangiye kujya abona ibiraka bitandukanye ahabwa n’abantu batandukanye bakamutumira ngo ajye kubaririmbira.Uko bamutumira niko bamwishyura bigendanye n’umubare w’ababa bamushaka.

 

Uko yagiye atumirwa niko kenshi yagiye aburira umwanya aba mutumiye cyangwa bamwe bakamusaba kujya kuri fiche gusa  , kenshi bigahurirana akabura umwanya bamwe bakamushinja ubwambuzi bwo kutubahiriza amasezerano.

 

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , Rose Muhando yasabye abafana kutajya bizera ibyo bumvise byose abantu bavuga ngo kuko harimo n’ababa bamubeshyera bashaka kwangiza izina rye.

Rose Muhando, yeruye avuga ko kugeza ubu ari muri Kenya , Nairobi , asaba ko umuntu wese ufitenye nawe ikibazo  yakwihutira kumureba kuri Police bagakizwa n’amategeko.N’ubwo uyu muhanzi ari kuvuga ibi , mu minsi yashize, Rose Muhando yavuzweho gufata amafaranga y’abantu babiri bose abasezeranya kujya mu gitaramo cyabo.

 

Mu kwisobanura  Rose Muhando yavuze ko muri abo babiri , umwe muri bo yari yamusabye ko yagaragara kurupapuro rw’ubutumire gusa ntiyitabire.

Advertising

Previous Story

“Umubiri wanjye ni uwa Diamond Platnumz yemerewe kuwukinisha uko ashaka” ! Zuchu uri mu Rwanda yishongoye

Next Story

Harmonize akomeje gushinjwa kwiba indirimbo yakoranye na Tundaman

Latest from Iyobokamana

Go toTop