Kimwe mu bintu bikunze kurangwa ku gitsina gore harimo isuku, burya umugore wese aho Ari akwiye no kurangwa no kugira isuku, ku mubiri, aho Ari, yewe Akita no ku isuku yabamuri hafi. Gusa si abagore bose ngo bagira isuku kuko n’abagore bagira umwanda babaho gusa ni bacye.
Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje gutangazwa  n’inkuru y’uyu mugabo wagaragaje agahinda yatewe n’umugore we nyuma y’uko avuye ku kazi agasanga inzu ijagaraye kandi umugore we yiriwe mu rugo.Abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, uyu mugabo yafotoye ibyombo byinshi bitogeje, maze ifoto ayishyira hanze arinako avuga ko ariko asanze inzu imeze Kandi yasize umugore we mu rugo wari kubyitaho.
Ubusanzwe uyu mugabo ngo ntiyari abizi kuri uyu mugore, ariko yatunguwe no gusanga bimeze uko. Icyakora Kandi ngo uyu mugore we ubusanzwe nta kazi agira kuko ashinzwe kwita ku rugo bityo ibyo byombo byari mu munshingano ze.Yakomeje avuga ko yabuze icyo akora nyuma yo gusanga inzu ijagaraye, ese wowe uri gusoma iyi nyandiko urabona wakora iki mu gihe usanze umugore wawe ntacyo yakoze ku isuku yo mu rugo!??
Source: news.amomama.com