Yahawe urwamenyo nyuma yuko avuze ko ashaka umugabo uhembwa ibihumbi 300

31/08/2023 12:43

Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvuga ndetse baha urwamenyo inkumi yavuze ko udahembwa umushahara uri hejuru yibihumbi 300, ntacyo mwavugana.

 

 

Muri iyi minsi tugezemo urukundo rugenda rucika amazi aho abantu benshi cyane abakobwa urukundo baruhaye ubutunzi amafaranga.Byagorana kubona umukobwa muri iyi myaka tugezemo wapfa kwemera Umusore udafite agatubutse cg utari munzira yo kubona agatubutse.

 

 

 

Iyi nkuru yuyu mukobwa yakomeje kuvigisha benshi cyane ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter aho yavugaga ko udahembwa umushahara uri hejuru yibihumbi 300 ntacyo mwavugana.Uyu mukobwa yandikiye umwe mu bakoresha urubuga rwa X mu mazina yuwitwa Abu Jawad uyu mukobwa yamwandiye amusaba kumushakira umugabo.

 

 

 

Igitangaje uyu mukobwa yavugaga ko umugabo ashaka agomba kuba ahembwe agatubutse ndetse afite imodoka.Sibyo gusa ngo agomba kuba aturuka mu muryango ukize ndetse ngo uwo mugabo agomba kuba avuga neza icyongereza, ndetse ngo Ari mwiza.

 

 

 

Nyamukobwa wavugaga ibyo byose ngo we ntakazi afite afite imyaka 25 ndetse ni umunyeshuri wiga muri kaminuza ibijyanye nubuganga.Uyu mukobwa akimara kwandikira uyu muntu kurubuga rwa X yahise abishyira hanze maze abantu baha urwamenyo uyu mukobwa bavuga ko umushahara atariwo ngenderwaho mu gushakana.

 

 

 

Umwanditsi : Byukuri Dominique

 

 

Source: TUKO

Advertising

Previous Story

Dore impamvu zituma wandikira umukobwa ntagusubize

Next Story

Dore uburyo 4 bwiza bwo gufata umukunzi wawe uguca inyuma

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop