Yaguriye imwana we inkweto nk’impano azanze yenda kwiyahura kubera agahinda

28/01/2024 10:48

Umugabo yagaragaje agahinda yatewe n’umwana we nyuma yuko amuguriye inkweto ariko umwana we akanga impano yinkweto se yari amuzaniye.Nk’uko bisanzwe ubundi ababyeyi bazwiho kwita ku bana babo nabo barabikora nuko baba bihunza inshingano. Bityo uyu mugabo yiyemeje kugurira umwana we inkweto kuko y’umuvandimwe ko ari kuzuza inshingano ze nk’umubyeyi, gusa umwana byarangiye atengushye uyu mugabo.

 

 

Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, uyu mugabo yashize hanze ifoto y’inkweto yari yaguriye umwana we ariko umwana we akanga izo nkweto, bityo umugabo asangiza agahinda ke abakoresha imbugankoranyamaga.Iyo foto uyu mugabo yashyize hanze yakurikiwe n’amagambo ateye agahinda agira ati “Umuhungu wanjye ni ntashima, muri iki gitondo yanze kwambara inkweto, zo kujyana ku ishuri nari namuguriye mu mafaranga yanjye yamvunye kuyakorera.”

 

 

Icyakora abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye umwana wuyu mugabo kuko ngo nabo izo nkweto ntibazambara. Bavuze ko izo nkweto ziri mu bwoko bw’inkweto za Balenciaga ndetse akenshi zambarwa n’abanyamideli bityo ko yaba ariyo mpamvu umwana wuyu mugabo yazanze.

 

 

 

 

Source: thetalk.ng

Advertising

Previous Story

Yamutamaje ! Umugabo yababajwe no gusanga umwanda mwinshi mu nzu nyamara yasize umugore we mu rugo

Next Story

Ingabo za EAC zari zoherejwe muri DR Congo zasubije ibendera zinavuga ko byari byifashe

Latest from HANZE

Go toTop