Nyina wa Zuchu yongeye guhishura ko atazi Diamond Platnumz

11/12/2023 16:04

Umubyeyi wa Zuchu Khadija Kopa wamamaye mu ndirimbo za Taraab, ubugira kenshi yatangaje ko atazi Diamond Platnumz nyuma y’igihe amwingingira kuza gutanga inkwano.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n’abanyamakuru muri Tanzania [ Local Bloggers], yahishuye ko atazi Diamond Platnumz nyamara umubano w’umukobwa we na Manager we uzwi kumbuga nkoranyambaga.

Khadija Kopa yagize ati:” Nta mubano we numwe nzi.Njye nzamenya ko hari umuntu bakundana nihagira uza gutanga inkwano naho ubundi nta rukundo arimo.Ndi gukura rero Imana nimwemerera kumpa umwuzukuru bizanshimisha kandi si itegeko bizabera igihe”.

Khadija Kopa yavuze ko nta gikorwa cyo kuryamana cyabaye hagati ya Zuchu na Diamond Platnumz, agaragaza ko ari Boss we gusa, yemeza ko atari nyina wa Diamond ngo abe yamuha inama.

Ati:”Ese Diamond Platnumz ninde ? Erega ni boss we gusa , nta kintu na kimwe nzi kuri bo bombi, nta mashusho bari gusomana nigeze mbona, nta butumwa bwa Diamond Platnumz mfite. Ni umuhanzi kandi sindi nyina ngo mubwire icyo akora”.

Uyu mubyeyi yirengagije abyabaye kuri Zuchu wasomanye na Diamond Platnumz, agaragaza ko ntabyo azi n’ubwo umukobwa we atajya abura kuvuga ko akunda Diamond Platnumz cyane.

Kopa, ubugira kenshi, yongeye gusobanura icyo umuco uvuga hagati y’abantu bakundana bashaka kubana.Yagize ati:”Kubyerekeye ugukundana kwabo ntabyo nzi, kuko mu muco wacu, twemera ko hari umubano hagati y’abantu babiri , iyo bateye intambwe bagahuza imiryango,nibwo tumenya ko bakunda. Ariko urukundo rwo hanze iyo, sindurimo, mushaka kubimenya muzajye kumwibariza”.[ Zuchu].

Si ubwambere Khadija Kopa avuze kuri Diamond Platnumz asobanura ko atamuzi agashimangira icyo umuco wabo uvuga.

Muri 2022 yavuze ko atazi urukundo hagati ya Zuchu [ Umukobwa we ] na Diamond Platnumz.

 

Advertising

Previous Story

YAGO na INYOGOYE bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘ Ni wanee’ – VIDEO

Next Story

Nyuma y’umwaka wose atandika na page imwe mu gitabo cye NIYO BOSCO agiye gushyira hanze shapitire nshya!

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop