Yafashwe ku ngufu n’interahamwe zimutera inda na virusi ya Sida

09/04/2023 10:10

Umubyeyi utuye mu Kagari ka Mbabe mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro,avuga ko yabyaye abana batandatu barimo umwe w’umukobwa yabyaranye n’interahamwe zamufashe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mubyeyi ubu umaze kuzuza imyaka 62 y’amavuko, yemeza ko muri Jenoside yaciye mu buzima bukomeye cyane kuko yafashwe ku ngufu n’interahamwe nyinshi zimutera inda zinamwanduza Virusi itera Sida.


Ubwo uyu mubyeyi yahabwaga inka n’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Kicukiro kugira ngo arusheho kugira imibereho myiza, yabwiye IGIHE, ko atazibagirwa ubuzima bubi n’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yemeza ko atazi se w’umwana we wa gatandatu bitewe n’uko interahamwe zamufashe ku ngufu muri Jenoside zari nyinshi kandi ko hari n’igihe zagendaga zimusimburanaho.Yemeza ko umugabo we yari umuhutu ndetse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 azizwa ko yarongoye Umututsikazi no kwanga kwerekana aho yari yaramuhishe.

Yagize ati “Umugabo wanjye yari umuhutu ariko baramwishe bamuziza ko ngo yanze kwerekana aho nari nihishe, baraza nanjye batangira kunshaka mu Babikira i Rwamagana bateramo grenade uretse ko narokotse njye ndahava.”Akomeza avuga ko nyuma interahamwe zamuvumbuye aho yari yihishe ziramujyana zitangira kujya zimusambanya.

Yagize ati “Baranyishe urupfu rubi bantera inda y’umukobwa, bantera n’ubwandu mbese ubu ni Imana imbeshejeho.”Yongeyeho ko ku myaka 33 y’amavuko yari afite muri icyo gihe ubuzima bwarushijeho kumukomerera ndetse ko uwo mwana we yaje gupfa amaze kuzuza imyaka 20.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko bamwe mu bamusambanyije nyuma baje gufatwa bashyikirizwa ubutabera barafungwa, aboneraho gushimira Leta idahwema kuzirikana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko na we yamutuje akabona aho kuba.

IGIHE

Advertising

Previous Story

Igikekwaho gutera icyorezo cya Covid-19 cyamenyekanye

Next Story

Inyubako y’amagorofa ane yahirimiye abaturage mu Bufaransa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop