Igikekwaho gutera icyorezo cya Covid-19 cyamenyekanye

09/04/2023 09:38

Ku nshuro ya mbere itsinda ry’abashakashatsi bo mu Bushinwa ryashyize hanze ubushakashatsi bari bamaze imyaka itatu bakora, kucyo bakeka ko cyateye Covid-19.

Nk’uko byatangajwe ubushakashatsi bwibanze cyane ku bivugwa by’uko Covid-19 yaraba yaravuye ku nyamaswa zo mu gasozi n’ibiribwa byo mu mazi bikunze gucuruzwa no kuribwa cyane mu Bushinwa, by’umwihariko mu isoko rya Huanan rivugwaho kuba ryaragize uruhare mu ikwirakwira rya mbere rya Covid-19.Ubushakashatsi bwabo bwagendeye ku gufata uturemangingo tugize Covid-19 tugahuzwa n’utw’inyamaswa zicuruzwa muri iryo soko, nkuko BBC yabitangaje.

Byaje kugaragara ko hari ibipimo bimwe bagiye bafata by’abantu barwaye Covid-19, bagasangaho ingirangingo zimwe n’iziboneka ku nyamaswa zo mu gasozi.Ntabwo bahise bafata umwanzuro niba koko byafatwa ko Covid-19 yaturutse mu nyamaswa zo mu gasozi, icyakora bavuga ko ari intangiriro nziza ku bandi bashakashatsi bashaka kumenya neza inkomoko y’icyo cyorezo kimaze hafi imyaka ine kizengereza Isi.

Inzobere zo mu Bushinwa zagaragaje ko mu isoko rya Huanan, hari zimwe mu nyamaswa zahagurishirizwaga zapimwe bakazingamo bimwe mu bigize Covid-19, kandi zikaba zaragurishwaga zikiri nzima cyangwa zabazwe ariko zitabanje gukurwaho izo virusi.

Icyakora izi nzobere ntizeruye ngo zivuge niba koko byakwemezwa ko Covid-19 yavuye mu nyamaswa, aho bavuga ko binashoboka ko ari umuntu waje mu isoko yayanduye, akayanduza abandi.
Hagiye havugwa byinshi ku nkomoko ya Covid-19, bamwe bagakeka ko yavuye mu nyamaswa abandi bakavuga ko ishobora kuba yaravuye muri laboratwari yo muri Wuhan n’ibindi.

Advertising

Previous Story

Menya byinshi kuri Pistanthrophobia, indwara y’ubwoba bwo gutinya kwizera abantu

Next Story

Yafashwe ku ngufu n’interahamwe zimutera inda na virusi ya Sida

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop