Wizkid yagiranye ibihe byiza n’umwana we

Umuhanzi Wizkid n’umuhungu we Boluwatife bagiranye ibihe byiza, umubyeyi yereka umwana ko akunda cyane.

Mu mashusho yashyizwe hanze na nyiri Botike bagiye guhahiramo, umwana wa Wizkid Boluwatifu yagaragaye nk’uwishimiye gusohokana na Se na cyane ko bari bagerageje gusanisha.


Muri aya mashusho Wizkid yari afashe ako guhahiramo aherekejwe n’umwana we wagendaga amufasha guhitamo ibyo bahaha.

Ibi bije nyuma y’aho uyu muhanzi yavugiye ko ahagaritse umuziki akita k’umuryango we ariko agakina umupira cyane.

Wizkid aracyari mu gahinda ko kubura nyina umubyara kuburyo amakuru avuga ko guhagarika umuziki bishobora kuba byaratewe n’uko yabuze umubyeyi we atarabyiteguraga.

Wizkid ni umuhanzi wamamaye muri Afurika by’umwihariko muri Nigeria aho asanzwe akorera umuziki.Uyu muhanzi asoje umwaka mukaruhuko yihaye.

 

Scroll to Top