Will Smith yemeye kuzamara umwaka wose atabonana n’umugore we

04/16/25 14:1 PM
1 min read

Umukinnyi w’icyamamare Will Smith yemeye kumara umwaka adakora imibonano mpuzabitsina n’umugore we Jada Smith kubera ko yagombaga kuzakina muri Filime yiswe Ali yasohotse muri 2001 agakina nka Muhammad Ali wari icyamamare mu mukino wa Boxing gusa waje kwitaba Imana muri 2016.

Willard Carroll  uzwi nka Will Smith II yavutse ku itariki ya 25 Nzeri 1968. Ni umukinnyi wndetse zagiye zibica bigacika ku isi yose, umunyarwenya, producer, umuraperi, ndetse n’umwanditsi.

Ahagana muri Mata 2007, Newsweek yamwise ‘umukinnyi ukomeye muri Hollywood’. Smith harimo  ibihembo bitanu bya Golden Globe Awards, ibihembo bibiri bya Academy Awards ndetse kandi yatsindiye ibihembo bine bya Grammy awards.

Mu mpera z’imyaka ya za 1980, Smith yamenyekanye cyane nk’umuraperi ku izina rya The Fresh Prince. Mu 1990, ubwamamare bwe bwariyongeye cyane kuko yayoboraga ikiganiro gikomeye cyane  kuri televiziyo kizwi nka “The Fresh Prince of Bel-Air”.

Mu dushya yibitseho ndetse arusha abandi niuko ariwe mukinnyi wenyine ufite filime 8 zikurikiranye zinjije miliyoni zisaga 100 z’amadolari ndetse zikarebwa cyane imbere mu gihugu. Sibyo gusa kuko afite filime 11  zinjije miliyoni zisaga 150 z’amadolari ku rwego mpuzamahanga, ndetse yakinishijwe filime zirenga 8 ari umukinnyi wimena filime iba ishingiyeho.

Smith yavukiye mu Burengerazuba bwa Philadelphia, akaba umuhungu wa Caroline (Bright), umuyobozi w’ishuri rya Philadelphia, ndetse na Willard Carroll Smith.

Yakuriye mu gace ka Wynnefield  akaba afite barumuna be batatu, mushiki we Pamela, n’impanga Harry na Ellen. Smith yize mu ishuri ryigenga rya Gatolika riherereye muri leta ya  Philadelphia.

Inkuru ya Bonheur Yves

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop