Waruziko ushobora gutera inda kandi wakoresheje agakingirizo ! Dore icyo inzobere zibivugaho

11/11/2023 19:31

Gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwiza busanzwe bukoreshwa mu kwirinda gutera inda zitateguwe. Icyakora inzobere zivuga ko gukoresha agakingirizo bitizewe neza cyane ku buryo uwagakoresheje adashobora guhura na zimwe mu ngaruka.

 

Inzobere zivuga ko hari ubwo ushobora gukoresha agakingirizo bikarangira uteye inda. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye zizewe mukubategurira amakuru yizewe.

 

Mu gihe cyose umugabo yakoresheje agakingirizo ashobora gutera inda mu buryo nawe atazi, uburyo bw’ambere bushobora ni igihe agakingirizo gacitse mu gihe umugabo n’umugore bari mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

 

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma agakingirizo gacika mu gihe cyo gutera akabariro. Muri izo mpamvu zituma agakingirizo gacika Harimo;

1.Kubura ububobere ku mugore: Mu gihe umugore muri gutera akabariro yabuze ububobere bishobora gutuma amavuta asanzwe ku gakingirizo ashizeho bityo bigatuma gacika kubera n’umugore nta bubobere afite, ibyo rero bishobora gutuma umugabo wakoresha agakingirizo atera inda.

2.Gukoresha agakingirizo nabi: Mu gihe umugabo yakoresheje agakingirizo nabi nabyo bishobora gutuma gacika. Aho ni mu gihe Ari guca agakingirizo bityo agakata nabi agasa nukataho Gato mu gihe Ari kubikora bityo naba Ari gutera akabariro bishobora kurangira gacitse cyane bikarangira ateye inda Kandi yakoresheje agakingirizo.

 

3.Ikindi kintu gishobora gutuma umugabo atera inda Kandi yakoresheje agakingirizo ni ingano yigitsina cy’umugabo : Iyo umugabo afite igitsina kinini ni ngombwa ko yambara agakingirizo kangana n’igitsina cye, rero iyo yambaye agakingirizo Gato bishobora gutuma yisanga yateye inda kandi yari yizeye ko yikingiye mbese ko yakoresheje agakingirizo.

 

Ingano y’agakingirizo kandi nayo ishobora gutuma umugabo atera inda kandi yakoresheje agakingirizo. Iyo umugabo akoresheje agakingirizo gato, bishobora gutuma intanga ngabo zirenga zigasohoka maze zikajya mu gitsina cy’umugore we bikarangira umugabo ateye umugore inda kandi baziko bari bakoresheje uburyo bwo kwirinda.

 

Kuri iyi website yacu hariho inkuru twakoze ivuga ku buryo bwiza bwo gukoresha agakingirizo, rero ni ngombwa ko ukwiye kujya kuri iyi website yacu maze ugasoma uburyo bwiza bwo gukoresha agakingirizo neza.

 

Umwanditsi : Byukuri Dominique

Source: pulselive.co.ke

Advertising

Previous Story

Harmonize ukunda abakobwa bafite amabuno yavuze umukobwa atereta mu gihugu cya Kenya

Next Story

Dore impamvu zishobora gutuma bikugora kujya mu rukundo

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop