Abantu benshi bashobora kuba batabizi ariko ngo burya Hari uburyo umukobwa cyangwa umugore ashobora gutwara inda ariko bikarangira arinze yagera mu gihe cyo kubyara ataramenya ko ashobora kuba atwite. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira amakuru yizewe ku buryo umukobwa cyangwa umugore ashobora gutwita akarinda yabyara ataramenya ko yigeze atwita.
Mugucukumbura neza amakuru yizewe, twifashishije inyandiko ikubiyemo inkuru y’umukobwa witwa Rivvah Crowther wavuze ko yabaye umubyeyi mu buryo atazi. Ubusanzwe uyu mukobwa abarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza, ayo makuru yose yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK.
Yavuze byose bijya kuba, yari yagiye mu kazi nk’ibisanzwe ariko aza kugira ikibazo ari mu kazi yumva atameze neza, Niko kujya ku bitaro maze bamubwira ko atwite ndetse ko mu masaha macye ashobora kwibaruka umwana, yakomeje avuga ko nyuma yamasaha macye yahise yibaruka, ibikoresho byose yabizaniwe n’ababyeyi be.
Â
Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ntago bigeze bavuga rumwe n’uyu mukobwa bavuga ko bidashoboka ko wabyara utabizi ko wigeze utwita, iyo niyo mpamvu twanditse iyi nyandiko mu kugaragaza ukuri.
Nibyo Koko umugore cyangwa umukobwa ashobora gutwita akarinda yabyara ataramenya!! Babyita Cryptic pregnancy mu rurimi rw’amahanga. Ese bigenda gute!? Ese Koko bibaho.!?
Ubusanzwe umukobwa cyangwa umugore utwite abimenya byumweru bicye gusa akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, icyo nicyo inzobere zibivugaho ndetse nubuvuzi burabigaragaza, harimo nko kubura imihango ariko ngo kuri Cryptic pregnancy ho umukobwa cyangwa umugore ntajya amenya ko atwite habe na Gato.
Nkuko inzobere zivuga, zivuga ko mu bagore 2500 batwite byibura umugore umwe arinda yabyara ataramenya ko yigeze atwita. Inzobere zivuga ko Kandi iyo utwite muri ubu buryo bwa Cryptic pregnancy n’ubundi nta mihango ubona nkibisanzwe ariko ngo kuva birashoboka aribyo bituma umugore acyeka ko ari mu mihango bityo bigatuma arinda yabyara ataramenya ko yigeze atwita.
Icyakora inzobere zivuga ko ubu buryo bwa Cryptic pregnancy budakunda kugaragara ku bantu cyane dore ko Atari ibintu bimenyerewe, gusa inzobere zivuga ko ari ibintu bibaho ndetse bishoboka n’ubwo biba gacye.
Source: the_sun.com
Â