Saturday, May 11
Shadow

DRC: Coloneri wahambye abantu ari bazima yakatiwe urwo gupfa

Umusirikare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ufite ipeti rya Coloneli yakatiwe urwo gupfa n’Urukiko rwa Gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru rumuhamije ibyaha by’intambara n’ubwicanyi ndengakamere.

 

Tariki 28 Gashyantare 2024, Urukiko rwahamije Colonel Dogmatisa Paluku ko muri 2021 yahambiriye abarwayi babiri ba APLCS Baraa na Ushindi maze abahamba mu cyobo ari bazima.Urukiko rwacukuye imirambo y’abishwe n’uwo musirikare mukuru hagamijwe Iperereza.Nyuma baza gushyingurwa mu cyubahiro.

 

Ubu bwicanyi bwamaganywe n’abantu benshi muri DRC ,abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko amabwiriza yo kwica yaturutse munzego zo hejuru.

 

Igihano cy’urupfu muri DRC nubwo kitagitangwa n’inkiko , ntabwo gishyirwa mu bikorwa ahubwo uwagikatiwe afungwa burundu.

 

@umuseke