Saturday, May 11
Shadow

Burna Boy yongeye gutanga ibyishimo mu gihugu cya Canada nyuma y’umunsi umwe n’ubundi ahakoreye igitaramo cy’amateka

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Nigeria Burna Boy ndetse uri mu bagezweho ku Isi  muri rusange akomeje kugaragaza ko gahunda yo kuzamura muzika nyafurika ukomeje ndetsee nta guhagarara.

 

Ni kenshi uzumva abantu benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bagereranya uyu muhanzi Burna Boy we na Davido ndetsee na Wiz Kid ko aribo bitezweho guhagararira muzika nyafurika ku rwego mpuzamahanga, ariko uyu muhanzi we akomeje kwanikira bagenzi be.

 

Ni nyuma yuko kuri uyu wa gatatu uyu muhanzi akoreye igitaramo gikomeye muri Canada, ndetse akaba yarujuje imwe muri Arena zaho ndetse agurisha amatike yose, ibintu bitari byakorwa nundi muhanzi uwariwe wese hano ku isi.

 

Nyuma yo gukora ayo mateka atarakorwa n’undi muhanzi, uyu muhanzi yongeye kuri uyu wa Kane ajya mu mujyi wa Montreal muri Canada n’ubundi arongera atanga ibyishimo ku bakunzi be, akomeza gushimangira ko ahetse umuziki wa afurika muri rusange.

 

Umuziki wa afurika ukomeje gufata ndetse ukigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga no ku isi hose, bitanga ikizere ko mu myaka iraza muzika nyafurika iraba yamaze gufata isi yose.