Zika Virus, Ziki fever cg icyorezo Zika, ikwirakwizwa binyuze mu kuribwa n’umubu wanduye, yatangiye kugaragara ahantu hegereye amashyamba. Iyi virusi yagaragaye bwa 1 mu gihugu cy’ubugande, hari muri 1947 mu ishyamba ryitwa Zika hafi y’ikiyaga cya vikitoriya (ari naho hahise hava iri zina Zika virus)
Ibihugu ikunze kugaragaramo ni ibyo ku mugabane w’amerika (cyane cyane Brazil, Venezuela) nubwo muri amerika ya ruguru naho ijya ihibasira.
Iby’ingenzi wamenya kuri Zika?
- Zika virus yibasira cyane abagore batwite n’abana
- Igaragazwa cyane n’umuriro uri hejuru cyane, kuzana amabara atakura hamwe na hamwe ku ruhu (ibi biterwa na allergie), kubabara mu ngingo, no gutukura amaso, kubabara imikaya, ndetse n’umutwe.
- Gupfa ntibiragaraga cyane. Umuntu urumwe n’uyu mubu; 1 muri 5 niwe ugaragaza uburwayi.
- Iyi virusi ya Zika imara mu maraso y’umuntu wanduye iminsi mike ariko ishobora no kumara igihe kirekire mu bantu bamwe na bamwe
- Ibimenyetso bya Zika ni kimwe n’iby’izindi ndwara zikwirakwizwa n’uyu mubu harimo chikungunya na dengue.
- Nta muti, nta rukingo biraboneka bivura iyi ndwara cg byagufasha kuyirinda. (urukingo abahanga bemeza ko rushobora kuboneka nyuma y’umwaka 1 ubu rwatangiye gukorwa)
- Niba wanduye Zika, irinde kurumwa n’imibu mu cyumweru cya mbere uyirwaye kuko nibwo igaragara cyane mu maraso, ikaba yakwirakwizwa mu bandi gutyo
Nabigenza nte mu gihe nayirwaye?
- Fata ikiruhuko gihagije, uryame uruhuke
- Nywa amazi ahagije kugira ngo wirinde umwuma
- Ushobora gukoresha imiti nka paracetamol (kugira ngo ugabanye umuriro n’uburibwe)
- Ntuzafate imiti irimo aspirine cg se indi miti izwiho kugabanya ububabare no kubyimbirwa (iba mu cyiciro cya NSAIDs); aha twavuga ibuprofen, tramadol cg naproxen. Iyi miti ishobora gutera kuva cyane uzabe uyirinze.
Mu gihe ugaragaje bimwe mu bimenyetso twavuze haruguru cg ubonye ubifite wakwihutira kumugeza kwa muganga ndetse ukabimenyesha inzego z’ubuzima