Vin Diesel ari gushinjwa kwegeka ku gikuta umukobwa bakinanaga akamusambanya

22/12/2023 09:59

Umukinnyi wa Filime Vin Diesel wamamaye muri FAST and FURIOUS arashinjwa gusambanyiriza  ku gikuta Asta Jonasson.

 

Vin Diesel ukomoka muri Amerika, akomeje gushinjwa gusambanya Asta Jonasson  bakinanye muri Fast and Furious , mu mwaka wa 2010 ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho igice cyayo cya 5.Uwunganira mu mategeko Vin Diesel witwa Mark SinClair, yavuze ko umukiriye we ahakana ibyo ashinjwa byose.

 

Uyu mukobwa witwa Asta Jonasson, yagaragaje ko ubwo bari bari gukina filime, uyu mukinnyi yamufasha akamwegeka kukibambasi [Wall],akamusambanyirizaho bigatuma abura akazi ke kuko ngo bahise bamwirukana nyuma y’icyo gikorwa.Uwunganira mu  mategeko Jasson avuga ko ibi byabereye muri Hotel St Regis , muri Antlanta.

Uyu mukobwa yagaragaje ko yatabaje akiruka gusa uyu mugabo akamurusha imbaraga akamwegeka ku kibambasi yamutsikamiye akamusambanya.Ubwo byamaraga kuba uyu mukobwa ngo yegereye mushiki wa Vin Diesel wari mu bakora muri Kompanyi ya One Race Films gusa ngo akaza kwerukanwa.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa Jonasson  yahise yirukanwa kubera ko ngo nta kindi yari amaze nyuma y’aho uyu mukinnyi wa Filime yari amaze kumukoreraho igikorwa cy’ishimishamubiri arangije kwinezeza.

 

Advertising

Previous Story

Mu gihe habura amasaha make bagakora ubukwe Miss Uwicyeza Pamela yatuye umugabo indirimbo y’urukundo

Next Story

Umukobwa yapfukamye yambika impeta umusore bakundanaga amusaba ko yamubera umugabo

Latest from Cinema

Go toTop