Umukobwa yapfukamye yambika impeta umusore bakundanaga amusaba ko yamubera umugabo

22/12/2023 10:34

Umukobwa wari urambiwe gutegereza umusore ngo amusabe kubana, yafashe umwanzuro agura impeta arayimwambika aba ariwe umusabako yazamubera umugabo.

 

Amakuru avuga ko aba bombi bari bamze gihe bakundana ariko umusore adafata icyemezo ngo abwire umukobwa ko akunda urwo kubana.Nk’uko byashyizwe hanze mu mashusho akomeje gukwirakwizwa , umukobwa yafashe umwanzuro aba ariwe wisabira umusore urukundo.

 

Mu ikanzu yirabura, imbere y’abantu benshi, umukobwa yashyize hasi ivi,afungura akantu karimo impeta ayikuramo ayereka umusore wari umaze imyaka myinshi amutereta amubwira ko amukunda ariko ko yifuza urugo rwe nawe.

 

Nyuma yo kumwereka impeta abari hafi aho bose ba bakikije, bakomye mu mashyi bagaragaza ibyishimo , basaba umusore kubyemera gusa we bigaragara ko isoni zamurushije imbaraga.Mbere yo kugira icyo yemera, umusore yipfutse mu maso n’ikiganza amasegonda make,bisa n’aho atari yiteze ko umukobwa ariwe umusabye kubana.

 

Haciyemo umwanya muto, yahaye umukobwa ikiganza, amwambika impeta, barahoberana barasomana.

Umwe mu bagize icyo bavuga kuri aya mashusho yashyizwe kuri Tiktok n’ahandi  yagize ati:”Nahita mvuga nti Oya uwo mwanya.Kuko aramutse ansabye ko twabana, byaba bigaragaza ko ntazi kuyobora,  bikerekanako ntari nitegura,Namuhakanira”.

Advertising

Previous Story

Vin Diesel ari gushinjwa kwegeka ku gikuta umukobwa bakinanaga akamusambanya

Next Story

Vestine na Dorcas batangaje ikintu gikomeye kibatera ubwoba cyane mu buzima bwabo

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop