Umunyamideri akaba n’umuhanzi Victoria Kimani , yongeye kugaragaza ubuhanga mu mwuga wo kumurika imideri asobanura ko igihugu cya Amerika cyamuteye imbaraga naho Nigeria ikamugira uwo ari we kurri uyu munsi mu mwuga we.
Umufaransa wamamaye mu kumurika imideri akaba umucuruzi kabuhari we witwa Coco Chanel , yagize ati:”Fashion ntabwo ari ukuba mu myenda gusa, Fashion iba iri mu Kirere, no mu muhanda kandi Fashion burya igendana n’igitekerezo, uburyo tubaho n’ibiri kuba”.Aya magambo yumvikana neza mu buzima bw’Umunyamerika wavukiye muri Kenya , Victoria Kimani wemeza ko kugeza ubu yishimira intambwe amaze kugeraho.
Uyu mukobwa usanzwe ari n’umuhanzi bwanatumye amenyekana , imideri nayo ifite aho yamugejeje mu ntego ze muri rusange.Ubusanzwe Victoria Kimani yavukiye muri Amerika hamwe n’ababyeyi be ariko nyuma baza kwimukira muri Kenya.Amaze kugira imyaka yo kwifatira umwanzuro Kimani yahise ajya gutura muri Nigeria , ari naho yazamuriye urwego rw’umuziki agahita asinya muri Chocolate City Record Lebal nk’umuhanzi wayo umuziki ugahita umuhuza n’Abanya-Nigeria n’Abanya-Kenya aho avuka.
Aganira na Nairobi News, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2024, yahishuye ko kuzamuka kwe mu mideri byaturutse ku mpamvu z’uko yabaye mu bihugu bitandukanye akabona imico itandukanye.Yagize ati:”Buriya byatewe n’aho nkomoka nanakuriye.Ntabwo narenganya Amerika kuko n’ubwo twahabaga , Mama wanjye yanyerekaga buri kimwe kandi nanjye nabonaga ko yambaraga nk’umugore w’Umunyafurika.Yahoraga yifuza kuba we aho yabaga agiye hose, yaba antwaye ku Ishuri n’ahandi”.
“Rero ntekereza ko imideri yanjye , yakomotse ku kuba mama nawe yarayikundaga , na cyane ko no ku ishuri bitasabwaga ko twambara impuzangano.Muri Amerika rero niho nigiye kwambara imyambaro nifuza , ntitaye ku bandi bantu bandi iruhande”.Ms Kimani Victoria, avuga ko ubwo bari bamaze kugera muri Nigeria bimutse bahamaze imyaka 2 gusa.Aha ngo niho yigiye kwambara imyenda yikoreye we ubwe.
Ati:”Ujya mu maduka kugura imyenda ukababwira ibyo ushaka, wajya kubadoda imyenda nabo ukabasaba ku kudodera imyenda bifuza, hanyuma wajya kubashushanya nabo mu kaganira bakagukorera imyenda ijyanye n’uko ungana.Nigeria rero yangize umudozi [Designer] kuko hariya buri wese aba ashaka cyane imyenda bikoreye.Kugeza ubu rero mfite iyo mico yose muri njye kandi biramfasha”.
Uyu mukobwa avuga ko imyambaro idasanzwe yambaye ariyo yambaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , aho yari imbere y’abarenga ibihumbi 80 mu Mujyi wa Kinshasa.Iyi myambaro ngo yari yakozwe n’abaturage bo muri Kenya iwabo aho avuka.Ati:”Abaturage bo muri Kenya nibo bankoreye imyenda nambaye ku munota wanyuma.Ibi byanyeretse ko rero ari byiza gukorera hamwe”.
Kugeza ubu , uyu mukobwa avuga ko Imideri aricyo kintu akunda cyane, ku buryo ngo n’ubwo akora n’umuziki ariko ntacyo ashobora kuzahagarika vuba.