Advertising

Ibyiza n’ibibi byo kwambara imyambaro y’imbere ku bagabo n’abagore

14/06/2024 11:02

Imvugo igira iti:”Going Commando’ isobanuye ko udashobora kuzigera wambara umwambaro w’imbere ‘Underwear’.Kuri bamwe babibonamo igisubizo ariko wa kwibaza ngo ese koko ni igisubizo ? Ni ibihe byiza n’ibibi byo kuyambara ?

Benshi mu bagabo bavuga ko kutambara umwambaro w’imbere [Going Commando] , bibafasha kwisanzura mu gihe bari mu rugendo , cyangwa kutazitirwa n’icyaricyo cyose mu gihe hari aho bigiriye.Ibi kandi babivuga bashaka kwigereranya n’abasirikare bagaragaza ko biteguye.Bitewe n’uko abagore n’abagabo bafite imiterere itandukanye ku myanya yabo y’ibanga niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyiza n’ibibi byabyo.

KUTAMBARA UMWAMBARO W’IMBERE KU BAGORE [Going Commando for Women].

Kuki tukambara umwambaro w’imbere ari byiza rimwe na rimwe ku gitsinda gore ?

Akenshi birinda ko yakwandura ‘Infection’ bya hato na hato.Candida ni kimwe mu bitera ‘Infection’ zo mu myanya y’ibanga y’abagore, iyo umugore adakunda kwambara umwambaro w’imbere, abasha kwirinda iyi ‘Candida’.Iyo umugore cyangwa igitsina gore, bambaye umwambaro w’imbere ubegereye cyane bishobora kubaviramo gututubikana , bikorohereza za bagiteriya kwinjira ku bwinshi zigakuriramo.Abagore bagirwa inama yo kujya hanze bambaye imyambaro y’imbere ikoze muri ‘Cotton’.

Umwambaro w’imbere ku bagore ngo ubafasha kugabanya umwuka mubi mu myanya y’ibanga yabo.Iyo itutu ribaye ryinshi hasi aho rigatangirwa n’umwambaro w’imbere , rishobora gutangira gutera impumuro mbi ariko ikaguma aho ntibashe kujya hanze. Ikinyamakuru Healthline , kivuga ko umwambaro w’imbere ushobora kuba uburinzi bwiza ku myanya y’ibanga y’umugore.

KUTAMBARA UMWAMBARO W’IMBERE KU BAGABO [Going Commando for Men].

Kimwe n’abagore , burya hari ibyiza byo kutambara umwambaro w’imbere ku bagabo , gusa bo birebana cyane n’uburinzi bw’imyanya y’ibanga yabo ndetse n’agasabo gakora intanga.Iyo umugabo atambaye umwambaro w’imbere bituma, imyanya ye y’ibanga ihumeka.

Bituma kandi hakorwa umubare w’intanga munini ugereranyije n’igihe ayambaye kuko udusabo tuzikora tuba dutuje kandi turi guhumeka kuko hari ubwo umugabo yambara umwambaro w’imbere ariko umwegereye cyane.

Zimwe mu ngaruka zo kwambara umwambaro w’imbere rero, harimo no kuba utumya imya y’ibanga idakora neza cyango ngo yisanzure.

Abagore cyangwa abagabo bose, bagirwa inama yo kutajya bambara umwambaro bafashe cyane.

Bagirwa inama yo kujya bawugirira isuku ndetse bakanawuhindura kenshi gashoboka.

Nugira ikibazo ukitubarize ahatangirwa ibitekerezo.

Isoko: Healthline

Previous Story

Victoria Kimani yavuze aho akomora impano yo kumurika imideri

Next Story

“Ndagarutse nyuma y’ibibazo by’ubuzima” ! Celine Dion

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop