Umuhanzi Kanye west n’umugore we Bianca Censori bagaragaye mu ndege zigendamo abantu bose bambaye mu buryo budasanzwe benshi bavuga ko bugarijwe n’ubukene.Kanye West utajya amara Kabiri atavuzwe yari yambaye nk’ubyutse.
Amakuru avuga ko aba bombi bari berekeje mu gihugu cy’u Buyapani ndetse ngo bakaba bagiye mu ndege isanzwe ikora ubucuruzi muri iki gihugu aho babonwe n’abafana babo bagatungurwa n’aho bicaye , uko bari bambaye.
Nyuma yo kubona aba bombi, umugenzi yahise afata amashusho yabo , Bianca Censori ari kuri Telefone naho Ye, asa n’uwananize aryamye ku ntebe , yiziritse umukandara w’indege maze ayashyira kuri TikTok.
Kugeza ubu amakuru avuga ko bageze mu gihugu cy’u Buyapani.