Vestine na Dorcas batangaje ikintu gikomeye kibatera ubwoba cyane mu buzima bwabo

22/12/2023 11:19

Abahanzi bigize itsinda rya Vestine na Dorcas bari mu gihugu cy’u Burundi , batangaje ko baterwa ubwoba no kuba baramenyekanye cyane abantu bakabakundira ibyo baririmba.

 

Mbere y’igitaramo bafite mu gihugu cy’u Burundi tariki 23 Ukuboza 2023, Vestine na Dorcas bagiriye ikiganiro kuri Radio ikomeye muri iki gihugu yitwa ‘Buja Fm’, bagira byinshi bagaragaza ku mpano yabo, aho bavukiye, umuryango bavukiyemo, urukundo bakunda umuziki n’icyo bahishiye abaturage b’i Burundi bazataramana nabo kunshuro ya mbere.

 

Muri iki kiganiro Vestine na Dorcas babajijwe uburyo biyumva mu gihe batekereje ko bafite izina rikomeye muri rubanda.Umunyamakuru yagize ati:”None mwiyumva gute mufite igikundiro nk’iki , Abarundi babishimira bakabakunda no mu Rwanda bakabakunda bakabakurikirana , bibigisha iki , bivuze iki kuri mwebwe?”.

Mu gusubiza iki kibazo Dorcas  yagize ati:”Bivuze ikintu gikomeye cyane cyiza , ariko rimwe na rimwe bidutera ubwoba kuko ni ibintu bisaba gukiranuka no kugenda gake cyane kuko niba ndi umuvugabutumwa, ndi umuvugabutumwa ariko w’umuntu usanzwe wambaye umubiri.

 

Rero biragoye ko uba ‘Perfect’ intungane 100% kandi abantu bavuga ubutumwa hari ikintu ukora n’undi muntu agikora bisanzwe ukabona aratunguwe cyane , uti nuriya muntu uririmba ? Bidutera ubwoba bikadusaba guhora dusenga cyane kugira ngo tugaragare neza imbere y’Imana n’imbere y’abantu”.

Abajijwe impano batinze kujya mu gihugu cy’u Burundi basubije bati:”Iki ni cyo gihe”.

 

Babajijwe ku gihe cy’amasezerano bafitanye na MIE Empire inzu ya Mulindahabi Irene usanzwe abafite muri muzika bavuze ko nta mpamvu yo kugira ngo bagaruke k’umyaka y’amasezerano bafitanye cyakora bemeza ko ari ‘Management’ bamaranye imyaka igera kuri 3 kuva batangira umuziki nk’umwuga.

Mu gitaramo Vestine na Dorcas bazakorera mu gihugu cy’u Burundi , kwinjira ni ibihumbi 10, 50 na 100,000 Fbu.

Advertising

Previous Story

Umukobwa yapfukamye yambika impeta umusore bakundanaga amusaba ko yamubera umugabo

Next Story

Noheri yahagaritswe i Betelehemu umujyi Yesu yavukiyemo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop