Vestine na Dorcas bahembuwe n’igitaramo cya Ewangelia Easter Celebration

01/04/2024 05:00

Ni igitaramo cyabaye kuri iki cyumweru tariki 31 Werurwe zishyira 1 Mata muri BK Arena.Iki gitaramo cyaririmbyemo n’ibindi byamamare birimo ; Israel Mbonyi, James na Daniella, Zaravo wo muri Tanzania, Elie Bahati, Chalom Choir, Jehova Jireh , Alarm Ministries n’abandi.Iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu gusoza Ubukangurambaga bwa ‘Shyigikira Bibiliya’.

Uyu muryango BSR washyizeho ubu bukangurambaga kugira ngo Bibiliya itazabura burundu mu Rwanda.Padiri Kambanda ubwo yari ayoboye igitambo cya Misa , yavuze ko Pasika ari ikimenyetso gishimangira ko ‘Yesu yatsinze Urupfu’.Ati:”Dushime Umwami Imana waduhaye gutsinda ku bwa Yesu wazutse.Kuzuka kwe kwatanze urumuri rutuma tubona Yesu Kirisitu uwo ari we”.

Ubwo iki gitaramo cyari kirimbanije , Mulindahabi Irene , umujyanama wa Vestine na Dorcas yagaragaye yishimanye n’aba bakobwa areberera inyungu, bari muri BK Arena bari kubyina cyane ubona ko banezerewe n’indirimbo zatambutswaga.

MU MAFOTO

Advertising

Previous Story

Sobanukirwa ! Ese koko Isi yaba igiye gushegeshwa n’ubwirakabiri budasanzwe ?

Next Story

Abagabo: Umugore ugukunda agaragaza ibi bimenyetso

Latest from Iyobokamana

Go toTop