Sobanukirwa ! Ese koko Isi yaba igiye gushegeshwa n’ubwirakabiri budasanzwe ?

01/04/2024 04:28

Abahanga bateguza Isi bavuga ko mu gihe cya vuba , hashobora kuba ikintu gikomeye kandi icyo kintu kikaba gishobora kuzarimbura Isi mu buryo budasanzwe.Iki kintu kandi ni imihindagurikire y’Izuba [Ubwirakabiri] izashegesha abantu  bikaba biteganyijwe mu kwezi kwa Kane tariki 08 uyu mwaka.

Abahanga bagira bati:”Mwitegure iby’iri hindagurika ry’Izuba buri wese azatangira ubuhamya muri uyu mwaka wa 2024 mu minsi mike iri imbere.Ibi ntabwo ari Imihindagurikire y’izuba gusa [SOLAR ECLIPSE], ahubwo ni ibitarigeze kubaho mu mateka y’Isi kuko bizaba ari Total Solar Eclipse kuko benshi bavuga ko izaba Eclipse ishobora kuzahungabanya byinshi ku matora yo muri Leta ZUNZE Ubumwe za Amerika na Isirayeli ndetse benshi bemeza ko ari ikimenyetso gikomeye cy’uko isi izaba arimo kugana k’umusozo wayo nk’uko tugiye kubigarukaho muri iki cyegeranyo aho turarebera hamwe igisobanuro cyacyanyo cy’Ubu bwirakabiri butigeze kubaho na mbere kuva Isi yaremwa.

Turagusaba kutarangara cyangwa ngo u veho utakirangije kuko mu gusoza turarebera hamwe icyo Bibiliya ibivugaho dore ko hari imirongo imwe n’imwe igaragaza neza ko hari aho Ubu bwirakabiri buhuriye no kurangira ku Isi bishingiye ku Izuba, Ukwezi ndetse n’Inyenyeri ikindi kandi n’ubuhanuzi bwinshi bugaruka ku minsi yanyuma.

Urugero ni nko mu gitabo cya LUKA 21;25 aho Yesu yavuze ku bimenyetso byo mu izuba , ukwezi n’inyenyeri ubwo kandi yagarukaga ku bimenyetso byo mu minsi ya nyuma.Iyo abantu babonye ibintu bidasanzwe by’umwihariko ibyo mu kirere ,batangira kwibaza niba koko bari munsi minsi ya nyuma bigatuma babasha kumva neza iby’isi , Izuba n’Ukwezi mu gihe habaye Ubwira kabiri bw’izuba cyangwa ubw’ukwezi.

Uhereye mu mateka y’ahahise , Bibiliya isobanura neza iby’ibi bimenyetso hafatiwe ku bisa nabyo byigeze kubaho.Iyo byose bihujwe kandi nibwo ikiremwa muntu kibasha kumenya niba kiri guhabwa ‘IMPUZI’ yo m bihe bya nyuma cyangwa niba ari ubuhanuzi bari guhabwa mu ibanga rikomeye nk’uko byanditse mu Gitabo cya ECCLESSIASTES 1:9 aho hagaragaza ko

“Ibyabaye bizongera kubaho,  kandi n’ibyabashije gukorwa bizongera gukorwa na none”, hakerekana ko nta gishya kizabaho munsi y’Izuba, bishatse gusobanura ko amateka azisubira ubwayo kuko imico y’Imana itajya ihinduka kuva Ejo kugeza uyu munsi n’ejo hazaza.Ibi bisobanuye ko Imana ikomeza kuvugana n’abantu bayo nk’uko yahoze ibikora , ikavugana nabo mu byanditswe , mu mateka , muri Bibiliya bikaba kandi bitewe n’uko icyaha cyakwiye Isi.

Byinshi bivugwa muri Bibiliya bigaragaza neza ko gusenga ibigirwamana no gukora ibyaha kwabaye muri Isarel, byakurikiwe n’ibimenyetso no ku burirwa cyane gutandukanye bigaragaza ibyari kuzakurikira nk’uko bigaragara mu GITABO CY’IBYAHISHUWE igice cya 6 aho dusanga abagabo bane bari kumafarashi nk’ikimenyetso cy’Ubutabera bw’Imana, gusa byo bigakurikirwa n’itambara , amakimbirane  , imivurungano yo mu Isi yose, Inzara, kubura amahoro ubukene bwaterwaga no kuteza imyaka, nyuma bigakuriza ku rupfu , n’indwara.Ibirimo kuba muri iyi minsi nabyo bisa neza n’ibyabaga muri Israel ya kera , aho abantu basengaga ibigirwamana bikoreye (Twibukeko bavaga iwabo bakajya gushakana n’abagore b’abanyamahanga akaba aribo bazaba ibigirwamana).

Imana yahaye imbaraga Umwami Nebuchadnezzar kuba umutware wa Babylon kugira ngo aciri imanza Ubwoko bwa Israel ndetse n’abaturanyi babo  babaga mu Misiri  n’Abamowabu n’Abasiriya, Abafilisitiya , Abo muri Phoenic muri Gaza y’ubu.Muri icyo gihe abakozi b’Imana bagaragazaga ko hari inzara izamara imyaka myinshi kubera gucumura ndetse bikagera ku kurimbuka kwa Babylon  nk’uko bigaraga muri Yeremiya 38:2 aho Imana yavuze ko abantu bazaguma muri uwo Mujyi bazicwa n’inkota y’Inzara n’Indwara ariko ngo abahungira ku mwami wa Babylon bazabaho kandi barokoke n’ababo nk’igihembo.

IBYOREZO.

Turebe gato mu minsi ishize , ni indwara twese twabera umutangabuhamya guhera mu mwaka wa 2020 aho Isi yahuye n’ibibazo bitandukanye biganisha ku nzara , Intambara , kwigaragambya .Intanabara yo muri Russian yahise ifata kuri Amerika ndetse no ku Isi yose.Benshi bemeza ko izi ari ingaruka z’ibyaha , gusenga ibishushanyo no kutubaha Imana bikagaragaza ubutabera bw’Imana ku Isi.Ibi kandi ntabwo bisobanuye ko ari iminsi ya nyuma.Niba koko ibi ari ibimenyetso by’iherezo ry’Isi hazabaho kandi ibindi bimenyetso kuko Imana itajya ipfa gukora itabanje gutanga integuza ngo ibwire abakozi bayo.

Isi yategujwe tariki 8 Mata 2024

REKA TWEREKEZE KU GISOBANURO CY’IZUBA N’UKWEZI MU BUHANUZI BWO MURI BIBILIYA.

Ese wari uziko Ukwezi muri Bibiliya gusobanura ISILAHELI , mu gihe Izuba risobanura abantu batari aba JEWISH (Gentile Nations) ? Urasabwa gukomeza kubana natwe muri iki cyegeranyo kuko igitabo cy’Itangiriro gisobanura ko Izuba , Ukwezi n’inyenyeri bitigeze biremwa kugeza ku munsi wa Kane.Mbere y’aho n’ubundi URUMURI rwahoze ku hamwe  n’ibimera , ibiti n’indabo byo byaremwe ku munsi wa 3.Ni ingenzi kumenya ko kandi ibiti , indabo n’ibindi bimera bibeshwaho n’imirasire y’izuba n’imvura gusa izuba ubwaryo ryategereje umunsi wa 4.Ese ni gute ibi byatwereka neza akamaro k’Izuba Ukwezi,n’inyenyeri.Ibi bidahari ntabwo habaho inyanja ikirere ndetse nta n’imvura yabaho.

Muri icyo gihe cy’abakera, imvura ntabwo yari izwi kugera mu gihe cya Nowa aho umwuzure wabateraga nk’uko biboneka mu Itangiriro 1:56 iki gitabo gisobanura ko nta biti cyangwa ibihingwa byabagaho kuko Imana itari irohereza imvura gusa ngo habagaho amasoko yavaga mu Isi.

KUKI IMANA YAREMYE IBIMERA KU MUNSI WA GATATU MBERE Y’UKO UKWEZI , IZUBA  CYANGWA IMVURA BIBAHO ?

Izuba n’ukwezi byari bifite imirimo itandukanye nk’uko 11:14:19 hagaragaza uburyo Imana yaremye ibi kugira ngo itandukanye AMANYWA n’ijoro .Byashyiriweho kuyobora uko iminsi itambuka , imyaka no kugena uko ibihe bishira habaho iminsi mikuru runaka.Ibi rero nabyo bifite ubuhanuzi bukomeye mu bya Bibiliya by’umwihariko mu minsi ya nyuma.Mu gitabo cya Yoweli, bavuga uburyo mu Isi hazaho umwijima uzaterwa n’izuba , ukwezi kugahinduka amaraso bizaba bigaragaza ibihe bidasanzwe bizaba byegereye Isi aribyo kuza kwa YESU. Ni amaraso yo kwezi azaba ashushanya intambara n’ubutabera ,mu gihe kandi Umwotsi n’umuriro bisobanuye iruka ry’Ibirunga  n’imitingito.Ubu buhanuzi bugaragaza ko YESU ubwe yateguje imitingo , iruka ry’ibirunga, intambara n’indi myivumbagatanyo.

MU MWAKA WA 2015 NA 2015 habayeho ibihe bidasanzwe habaho Ubwirakabiri , Ukwezi guhinduka amaraso byashushanyaga intambara ya Israel.

Mu mwaka wa 2017 habayeho ibimenyetso bibiri bikomeye muri Amerika aho UBWIRAKABIRI budasanzwe BUZWI nka ‘GREAT AMERICA SOLAR ECLIPSE’.Ibi byagaragaye mu gihugu cyose.Ibindi nkabyo nabyo byabaye muri iki gihugu biba ikimenyetso cy’Intambara Isi irimo muri iyi minsi n’ubwo byumvikana ko hashize iminsi.Ibi byatumye imwe mu mibumbe ikomeye mu bwisanzure bw’isi itangira kugira ibibazo ndetse bitera benshi ubwoba.Ibi nanone byateguje muri uyu mwaka wa 2024. IBYAHISHUWEE 12 bagaragaza kutumvikana hagati y’abahakana bazwi nka ‘BEAST’ n’abatagatifu ndetse n’abavukiye YELUSALEMU.

Kuva muri 2018, kugeza mu Kwezi kwa Mbere tariki 28 2020 perezida Donald Trump, yasabye ko habaho icyitwa ‘PEACE TO PROSPERITY’  asaba ko yazabaho muri Leta 2 byavugwaga ko yari bubohoze 70% by’Ubutaka bwa Israel uhereye mu Burasirazuba bwa Yerusalemu ukagera muri Palestine.Nyuma y’ibi ho amezi 3 nibwo habayeho icyorezo, ibi byose birakwereka Isano ikomeye iri hagati y’uko kwivumbagatanya no kuvuka kw’ibibazo nk’ikimenyetso muri Bibiliya.

TURAGUSABA GUKOMEZA KUDUSHYIGIKIRA KUGIRA IGICE CYA 2 KITAZAGUCIKA.

Isoko: Business Insider, NJ.com, Scientific America

Advertising

Previous Story

Ubushakashatsi: Guteka ibiryo urakaye bituma bitaryoha

Next Story

Vestine na Dorcas bahembuwe n’igitaramo cya Ewangelia Easter Celebration

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop