Advertising

Vestina na Dorcas bateye inyota abakunzi babo

01/12/24 9:1 AM

Ureberera inyungu za Vestina na Dorcas Irene Mulindahabi yavuze igihe bazashyirira hanze indirimbo.

Abakobwa babiri Vestistine na Dorcas bagiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Iriba’ nyuma yo kuva mu gihugu cy’u Burundi.

Aba bakobwa bagiye gutaramira mu gihugu cy’u Burundi mu minsi yashize nk’uko twabibagejejeho, nyuma y’aho gato biba induru mu banyamakuru bavugaga ko amashusho y’igitaramo cy’aba bakobwa yabateje ibibazo.

Ibi ntabwo ubareberera inyungu wabivugwagamo cyane yigeze agira icyo abivugaho ahubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, yatangaje ko aba bakobwa bagiye gushyira yanze indirimbo nshya bise ‘IRIBA’.

Mu magambo ye anyuze kumbuga nkoranyambaga ze yagize ati:” Muraho Nshuti za Yesu.Kuri uyu wa Gatandatu saa 16:00, IRIBA ya Vestine na Dorcas irabageraho”.

Kubana natwe UMUNSI.COM bizagufasha kuyireba mu bambere.

Sponsored

Go toTop