Advertising

Vanessa Mdee yahishuye ikintu gikomeye yabatuwemo n’umukunzi we Rotimi

12/05/23 7:1 AM
1 min read

Umuhanzikazi Vanessa Mdee yahishuye ko amaze imyaka 4 atanywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge kubera umukunzi Rotimi.

Uyu mugore w’abana 2, amaze igihe muri Mexico hamwe n’umukunzi we aho yishimiye ibintu bitandukanye birimo ; koga, gukorerwa masaje , gutembera n’ibindi.

Yemeza ko kugeza ubu amaze imyaka 4 atanywa ibiyobyabwenge kubera umukunzi we.Mu gihe yari amaranye n’umukunzi we.

Yagize ati:” Maze imyaka 4 ntanywa inzoga cyangwa ibindi bisa nazo.Mu byukuri ntewe ishema nanjye ubwanjye
kuko uyu ni umwe mu myanzuro yanshimishije”.

Umukunzi we Rotimi yashyize hanze amashusho yabo bombi bishimanye dore ko bari basohokanye kugira ngo bizihize isabukuru ya Rotimi y’imyaka 35.

 

Vanessa Mdee ati:” Ku muntu mwiza w’Umunyamutima nigeze mbona, umujyanama mwiza, untera imbaraga , unsetsa, unyuza mu bikomeye.Umugabo mwiza nigeze mbona.

“Ndi umunyamugisha kuba nkukunda. Isabukuru nziza y’amavuko mukunzi , Imana ikwiteho iguhe umugisha. Mumfashe twifurize umugabo wanjye isabukuru nziza y’amavuko ye”.

Sponsored

Go toTop