Valerie Marquez wari umaze kwamamara kuri TikTok, ubwo yari ari kuganira n’abafana be mu buryo bwa ‘Live’ , umugabo wari ufite imbunda yamwinjiranye ahita amurasa arapfa.
Urupfu rwa Valerie Marquez wo muri Mexique rwatambutse mu buryo bwa ‘Live’ icyakora uwo mugabo wari witwaje imbunda yo ku mwica, yari yambaye ikintu gihisha isura ye [Mask] dore ko yamusanze mu nzu itunganya ubwiza bw’abakobwa aho yari asanzwe akora mu Mujyi wa Zaopopan uherereye muri Mexique.
Nyuma yo kwinjiranwa no kuraswa, Ubuyobozi bwa TikTok, bwahise busiba ayo mashusho , icyakora agaragaza uko yishwe yari yamaze kubikwa na bamwe mu bari bamukurikiye, ku buryo bahise batangira kuyakwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Ubwo yari muri icyo kiganiro yagize ati:”Baraje”. Nyuma y’aho gato humvikanye ijwi ry’uwo mugabo ryahise ryumvikana arimo kumubaza ngo ‘Bite Val’ hanyuma ahita akuraho amajwi (Mute). Uwo mugabo yamurashe inshuro nyinshi mu gatuza no mu mutwe, uwo mwicanyi ahita asohoka ajya kuri Moto aragenda.
Muri icyo kiganiro, ubwo cyatangiraga , yari yatangaje ko hari umuntu uri muri ‘Salon’ umufitiye impano idasanzwe ndetse avuga ko ategerezanyije amatsiko uwo muntu ari nayo mpamvu kugeza ubu Polisi irimo gushakisha uwo muntu no gukora iperereza ngo imenye niba iyo mpano yavugaga hari aho ihuriye n’urupfu yapfuye.
Muri Mexique harimo kuvugwa cyane ihohoterwa ry’abagore riri kuba mu buryo budasanzwe bikaba bitangiye guhuzwa n’iraswa rya Valerie.
Umuryango w’Abibumbye ‘UN’ muri Mexuque, utangaza ko buri munsi byibura abagore 10 cyangwa abakobwa bicwa n’abo bashakanye cyangwa abo bafitanye isano. Ku munsi wo ku cyumweru, Yesenia Lara, Umukandida uri kwiyamamaza ku mwanya Meya muri icyo Gihugu yararashwe ahita apfa, akaba yarapfanye n’abandi bantu 3 bari bari kumwe muri uko kwiyamamaza. Urupfu rwabo rukaba rwaragiye mu mashusho [Live Streaming], yarari gutambuka.

Mexique ni kimwe mu Bihugu bifite igipimo cyo hejuru cyane cy’ubwicanyi bushingiye ku gitsina (Femicide) ku Isi kandi ni icya kabiri muri Amerika y’Amajyepfo nyuma ya Brezil , aho nibura 3% by’ubwicanyi bwose bushyirwa mu cyiciro cya Femicide. Mu mwaka wa 2024 wo nyine, habaruwe imanza zirenga 797 z’ubwo bwicanyi.