Inzego zishinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zataye muri yombi Harold Thompson ukurikiranyweho icyaha cyo kurasa umukunzi we bikamuviramo urupfu, nyuma yo kumushinja ko yamukuriyemo inda.
Harold Thompson yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi mu 2023 muri Leta ya Texas, nyuma y’amashusho yagiye hanze amugaragaza aniga umukunzi we wari uzwi nka Gabriella Gonzalez mbere yo kumurasa.
Muri aya mashusho yafashwe ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi mu 2023, agaragaza Harold Thompson aniga uyu mukunzi we w’imyaka 22 by’akanya gato nyuma akamurekura nyuma bagakomeza urugendo.
Mu gihe uyu mukobwa yari ari imbere, uyu musore ahita afata imbunda yari afite akamurasa mu mutwe. Mbere yo kwiruka ngo ahunge, Harold Thompson abanza kurasa Gabriella Gonzalez andi masasu menshi.
Kugeza ubu amakuru atangwa n’inzego z’iperereza avuga ko “Harold Thompson yarashe umukunzi we amushinja kumukuriramo inda, mu gihe we atabyifuzaga.”
IGIHE.COM